Kayonza: Abantu 3 bafatanywe moto ebyiri bakekwaho kwiba

Umusore  w’imyaka 22 y’amavuko, undi wa 24  n’undi  wa 18 bafunzwe na  Polisi kuva mu rukerera rwo ku itariki ya 5 Gashyantare, kuri sitasiyo ya Rukara nyuma yo gufatanwa moto ebyiri zari zaraburiwe irengero tariki ya ya 23 Mutarama uyu mwaka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda  mu Ntara y’ i Burasirazuba, CIP Theobald Kanamugire yatangaje ko tariki ya 23 Mutarama, sitasiyo ya Polisi ya Rugarama mu karere ka Gatsibo yakiriye ibirego ku ibura rya ziriya moto zombi, zikaba zari zibiwe mu murenge wa Rugarama.
 CIP Kanamugire ati ” Moto RB 046 V y’uwitwa Gasekendi Emmanuel yavanywe iwe mu nzu naho RC 831 Y ya Kubwimana Victor yakoraga akazi ko gutwara abagenzi ikaba yaribiwe aho yari yegetse ubwo yari mu kazi.”
Akomeza agira ati ” Nyuma yo kwakira ibi birego, hatangijwe iperereza maze amakuru twakuye mu baturage agaragaza ko moto zibwe kiriya gihe zaba zihishe  mu kagari ka Rukara, mu murenge wa Rukara mu karere ka Kayonza.
Ni mu mukwabu wakozwe mu rukerera rwo ku itariki ya 5 Mutarama , Polisi ikorera mu murenge wa Rukara yatahuye aho ziriya moto zihishe, mu nzu  Cyiza na Sebazungu babanamo, aba nabo bakaba baravuze ko bafatanyije na Gatare baturanye hafi aho kwiba izo moto. Aba basore uko ari batatu bakaba bibana mu isanteri y’ubucuruzi ya Rukara.
Kuri iki gikorwa, CIP Kanamugire yongeyeho ati ”Mu nzu [ukekwa]abamo twahasanze umufariso baryamira n’igare nabyo avuga ko yibye ariko ba nyirabyo  ntibaramenyekana; ubu bose n’ibyo bibye bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rukara mu gihe iperereza rikomeje.”
“Gutangira amakuru ku gihe ni ingenzi, ni bumwe mu buryo bwo gukumira no kurwanya ibyaha. Kuba aba bajura barafashwe nyuma y’igihe kingana kuriya bibye, byatewe  n’ubufatanye hagati ya Polisi, abibwe ndetse n’abaturage basangiye amakuru kandi ku gihe kuko zari zajyanywe kure”.
Kanamugire akomeza avuga ko bazakomeza gushakisha abakekwaho kwiba ibya rubanda. Ati “Nta mwanya abanyabyaha bafite mu Rwanda, kandi tuzakomeza gukorana n’abaturage, kugira ngo umutekano n’amahoro birusheho gusigasirwa”. Yakanguriye abaturage kwirinda no kurwanya ibyaha muri rusange no gutanga amakuru ku gihe ku babikora.
Ingingo ya 300 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko, umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu  kugeza ku myaka ibiri  n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza kuri eshanu  z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.