Uyobora Niger yegukanye igihembo gikunze kubura uwabaye perezida ucyegukana 

Perezida wa Niger, Mahamadou Issoufou yatangajwe ko yatsindiye igihembo cya miliyoni 5 z’amadolari ya Amerika agenerwa uwayoboye igihugu muri Afurika akava ku butegetsi neza gutangwa n’ikigo cya Mo Ibrahim Foundation.

Issoufou ayoboye manda ebyiri z’umukuru w’igihugu kuva mu 2011 kugeza 2020. Agiye gusimburwa n’uwahoze ari minisitiri ushinzwe ubutegetsi bw’igihugu, Mohamed Bazoum, uherutse gutsinda amatora y’umukuru w’igihugu mu kwezi gushize.

Abagize inama ihitamo uhabwa icyo gihembo bashimagije imiyoborere ya Issoufou wa Niger umukuru w’igihugu kiri mu bya mbere bikennye cyane ku isi.

Bavuze ko “yatumye ubukungu buzamuka, agendera ishyaka ryo gushyigikira itekana ry’akarere no kubaha itegeko nshinga anateza imbere demokarasi.”

Issoufou abaye uwa gatandatu ubonye icyo gihembo.

Iki gihembo cya Mo Ibrahim cyavutse gute?

Mohammed “Mo” Ibrahim yavutse itariki 3 Ukwezi kwa gatanu mu 1946. Ni umukire uturuka muri Sudani ariko afite ubwenegihugu bw’Ubwongereza, atunze miliyari z’amadolari, nkuko amakuru ya Wikipedia avuga.

Yakoreye amashyirahamwe menshi y’itumanako mbere yuko atangiza Celtel, yagiye kugurisha rifise abakiriya miliyoni 24 mu bihugu 14 bya Afrika.

Amaze kugurisha Celtel mu 2005 ku miliyari $3.4, yahise ashinga ikigo Mo Ibrahim Foundation kugira ngo ahamirize abategetsi ba Afrika ku miyoborere ibereye.

Kuva icyo kigo gitangiye iki gihembo kimaze gutsindirwa incuro eshanu gusa kuva mu 2006.

Igihembo kijya kibura ucyegukana!

Hari imyaka yagiye ibura uwegukana iki gihembo. Mu wa 2019 Umuryango Mo Ibrahim watangaje ko nta muntu wakegukanye icyo gihembo ku bantu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu miyoborere muri Afurika.

Iki gihembo cyatangiye gutangwa mu 2006, gitangwa nk’ishimwe ku bayobozi ba Afurika babashije guteza imbere ibihugu byabo mu kwimakaza demokarasi n’uburenganzira bwa muntu kabone n’iyo baba baranyuze mu mbogamizi nyinshi.

Batandatu bahoze ari abakuru b’ibihugu nibo bamaze guhabwa iki gihembo kuva cyatangira gutangwa, biyongera kuri Nelson Mandela wahawe igihembo cy’icyubahiro kubera imiyoborere ye.

Uyu muryango uvuga ko iki gihembo gihabwa umuyobozi w’intangarugero “wagaragaje imiyoborere ihambaye ku gihugu cye, izana amahoro, umutuzo n’uburumbuke ku baturage”.

Muri 2019 Mo Ibrahim washinze uyu muryango ugitanga, yavuze ko muri iki gihe Afurika iri guhura n’imbogamizi zikomeye zishingiye ku bukungu n’ibidukikije , ko hakenewe “abayobozi bashobora kuyobora bigendanye n’amahame ya demokarasi bakabyaza izo mbogamizi amahirwe”.

Gusa nubwo hariho izo mbogamizi, yavuze ko abanyafurika benshi babayeho mu buzima bwiza kurusha mu myaka icumi ishize [hari mbere ya Covid-19].

Kubera ibigenderwaho bigora bamwe mu bayobozi, byagiye bituma hari imyaka kidatangwamo kuko ngo ntawabaga abyujuje.

Iki gihembo gifite agaciro ka miliyoni eshanu z’amadolari ya Amerika atangwa mu myaka 10, hakiyongeraho n’ibindi bihumbi 200 by’amadolari uwacyegukanye ahabwa buri mwaka kugeza apfuye. Icyakora aya atangira gutangwa nyuma y’iriya myaka 10. Ahabwa kandi n’andi ibihumbi 200 by’amadolari buri mwaka yo gukoresha mu bikorwa bifitiye rubanda akamaro.

Uko cyagiye gitsindirwa

2007: Uwigeze kuyobora Mozambique Joaquim Chissano

2008: Uwigeze kuyobora Botswana Festus Mogae

2009: Nta wagisindiye

2010: Nta wagitsindiye

2011: Uwigeze kuyobora Cape Verde Pedro Verona Pires

2012:Nta wagitsindiye

2013: Nta wagitsindiye

2014: Uwigeze kuyobora Namibie Hifikipunye Pohamba

2015: Nta wagitsindiye

2016:Nta wagitsindiye

2018: Ellen Johnson Sirleaf yabaye umukuru wa Liberia