COVID-19: Umuperezida wo mu karere ari ku byuma bimufasha guhumeka muri Kenya
Ikinyamakuru Daily Nation cyandikirwa muri Kenya cyatangaje ko hari umuyobozi wo muri Afurika y’i Burasirazuba utatangajwe amazina wakiriwe mu bitaro i Nairobi muri Kenya ngo avurwe icyorezo cya COVID-19.
Amakuru ari gukwirakwizwa ni uko umuyobozi wo muri Afurika y’i Burasirazuba umaze iminsi atagaragara mu ruhame ari Magufuli. Ngo kuva mu byumweru bibiri bishize ntaragaragara mu ruhame. Uyu ni na we bivugwa ko yajyanywe ikitaraganya muri ibyo bitaro i Nairobi.
Iby’aya makuru byakomojweho na Tundu Lissu, umwe mu banyapolitiki bo muri Tanzania batavuga rumwe na leta ndetse uri mu buhungiro, wandikiye ubutumwa The Nation ko yizera ko Magufuli ari we wajyanywe muri ibyo bitaro.
Impamvu ishingirwaho hakekwa Magufuli ni uko abandi baperezida bo mu karere bagaragaye mu cyumweru kimwe gishize. Uwa Uganda Yoweri Museveni yayoboye ibirori byo kwizihiza umunsi w’umugore muri Afurika, ibirori byabereye kuri televiziyo mu minsi ibiri ishize, mu gihe uw’u Rwanda Paul Kagame yagaragaye mu biganiro mpaka muri iki cyumweru ubwo iki gihugu cyahabwaga inkingo za COVID-19.
Ishami rya Loni rishinzwe ubuzima (OMS) ryakomeje kwihanangiriza Tanzania bitewe no kutubahiriza ingamba zo kwirinda icyo cyorezo, ahubwo ngo ikaba yaririringiye amasengesho.