‘Abahohotewe na Bosco Ntaganda bagenewe impozamarira y’akabakaba miliyari 30 Frw

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaba rukorera i La haye mu Buholande rwategetse ko umunye-Congo Bosco Ntaganda wakatiwe imyaka 30 y’igifungo muri 2019 kubera ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyoko muntu yishyura  akabakaba miliyari 30 Frw (30, 000, 000 $) y’impozamarira ku bagizweho ingaruka n’ibikorwa by’umutwe yari ayoboye.

Agenewe abagizweho ingaruka n’ibyaha byakorewe abanye-Congo biganjemo abagore n’abana hagati y’imyaka  2002-2003.

Perezida w’iburanisha  Chang-ho Chung, avuga ko nubwo aya mafaranga yaciwe Ntaganda ariko ko adafite amikoro yo kuyishyura bityo ngo azakurwa mu kigega bwite cy’uru  rukiko akoreshwe mu bikorwa byo gufasha abakozweko n’ibyaha by’uwo murwanyi.

Aya mafaranga agenewe abagizwe uruhare n’ibyo bikorwa bagabwaho ibitero mu buryo buziguye n’ubutaziguye, abagabweho ibitero, abana n’abagore bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’abana bavutse ku bagore bagiye bafatwa ku ngufu.

Mu bazaherwaho harimo abakeneye ubutabazi bwo kwivuza, abatewe ubumuga, abageze mu za bukuru, inzirakarengane z’ibyo bikorwa cyane ibishingiye ku gitsina, abadafite aho kuba, n’abadafite amikoro yo kubatunga, ndetse no ku bana bavutse ku bagore bafashwe ku ngufu n’abana bashowe mu gisirikare ku ngufu.

Nta muntu uzahabwa aya mafaranga ku giti cye, ahubwo azahabwa amashyirahamwe y’abagiraneza cyangwa ibigega byashinzwe kugirango bifashe abahuye n’amakuba kubera ibikorwa bya Ntaganda.

Abazagenerwa aya mafaranga bagera ku 2 129.

 

Bosco Ntaganda
Bosco Ntaganda bahimbaga ‘terminator’ yahamwe n’ibyaha birimo ubwicanyi, gusambanya ku ngufu no kwinjiza abana mu gisirikare

Ntaganda yari ayoboye ingabo zari zigamije kubohora Congo (Forces patriotiques pour la libération du Congo-FPLC), ishami ry’ingabo ryiyise UPC (Union des patriotes congolais) wakoze ibikorwa by’intambara muri Ituri  hagati y’imyaka 1999 – 2003). Iyi ntambara yahitanye abasaga ibihumbi 60.

Ntaganda wahimbwaga umwicanyi ruharwa “Terminator” yayoboye umutwe wa M23 watsinzwe mu 2013 n’ingabo za Congo n’iza Loni. Uyu yahoze ari jenerali mu ngabo za Congo hagati y’imyaka 2007-2012. Nyuma yo kumara igihe ashakishwa, yijyanye kuri ambasade ya Amerika mu Rwanda iri i Kigali asaba ko yashyikirizwa uru rukiko muri Werurwe 2013.