Tumaranye imyaka 13 arambwira ngo yararongoye…ndarwara… ubu ndizihiwe

Ni inkuru yabuze kibara y’amateka y’umugore utuye mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi, uvuga ko yamaze kwiyakira nyuma y’ibyamubayeho mu myaka 9 ishize, byatumye atakaza hafi icya kabiri cy’ibiro yari afite, akarwara umutwe udakira, ariko akaba yizihiwe ko atataye abana be yitezeho kuzagira ejo heza.

Uyu mugore w’abana babiri yatawe n’umugabo mu myaka 13 ishize, abaho mu buzima bumukomereye yaje kuvaruka ku bwa burembe. Bijya gutangira, bagurishije isambu bari bafite, umugabo amusaba ko yajyana ayo mafaranga muri Uganda akayaranguzayo imyenda.

Umugore yaje kugira amakenga arabimwangira, nibwo umugabo yafataga iya mbere akajya muri icyo gihugu, akamarayo umwaka nyuma aragaruka nk’umugabo uzanye ihaho, ariko azana n’umugore ngo wari waramwizeye amutuma akamubera umugabo mwiza. Nyuma yaje gusubirana n’uwo mugore[wari umeze nk’umubereye umukoresha] muri Uganda.

Aho niho Akimana Zawadi w’imyaka 36 aherukira umugabo we batari bongera kubonana amaso ku maso, yewe wanagiye kuri iyo nshuro ya kabiri amutwaye  amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 yari gutungisha abana[ yari yahawe n’umugore ngo ayamubikire].

Nyuma y’amezi ane uwo mugabo asubiye muri Uganda, yaje guterefona Akimana aramubwira ati “Mbabarira nakoze amakosa, nararongoye.”

Akimana yabaye nk’utabyemera, yongera kubimuzabaza arabimwemerera, guhera uwo munsi atangira ubuzima bumushaririye bwatumye ava ku biro 75 yari afite asigarana 40 mu gihe gito nkuko abisobanura.

“ Nahise ntangira kurwara umutwe udakira, abana bari bakiri bato, nkomeza kurwana n’ubuzima, nkabona barigunze, mbese mbura icyo nkora, ariko ku ishuri bakajya babaganiriza ngo barebe ko basubira ku murongo, bakibagirwa ibyo bibazo.”

Inkuru y’uko umuugabo we yamutaye, yayibitse mu mutima we ntiyagira uwo ayibwira kugeza hashize ukwezi, yaje kuyihishurira nyirabukwe, na we aterefona umuhungu we arabimwemerera, ahitamo gukomeza uwo mukazana we.

Guhera icyo gihe ngo yahise atangira kwishyira mu biganza by’Imana, akajya asengana n’abantu mu matsinda atandukanye, bityo ayo masengesho amufasha kugenda yakira buhoro buhoro ibyo bibazo.

Akimana ubu akora ubucuruzi buciriritse bwo ku gataro, akorera mu masoko arimo irya Bishenyi mu karere ka Kamonyi, aho niho avana ubushobozi bwo kurera abana be. Nubwo bimugoye yishimira ko amaze gukuza abana be, se yasize ari bato, ubu umukuru yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, mu gihe umuto na we yiga mu cyiciro kimwe na mushiki we.

Yishimira ko atigeze afata iya mbere ngo ajye gushaka, bityo abana babure urukundo rw’umubyeyi nkuko bikunze kuba ku bagore bamwe na bamwe baba bahuye n’ikibazo nk’icye.

Kubyakira ni urugamba….

Akimana avuga ko kuba akiri mu rugo rwe ari urugamba rukomeye rwamusabye imbaraga nyinshi. Ati “ Bisaba guhagarara hamwe ugashikama, ni ukuri udashyize umutima hamwe ntabwo wabishobora.”

Yungamo ko hari abagore azi bahuye n’ikibazo nk’icye, bamwe bakaza gushaka ariko ingo zindi ntizibahire, hakaba harimo n’abamaze gushaka mu ngo eshatu.

We kubyihanganira akabishobora avuga ko abikesha” Bisaba kugira umutima wa kibyeyi, ibindi byose ukabishyira ku ruhande, ukumva ko kwirerera abana ari cyo kibanza ibindi byose bikaza nyuma. Ikindi kandi bisaba kwima amatwi amagambo aba agenda avugwa hirya no hino….”

Umusaraba we wabaye umugisha ku bandi

Umugore wagize ibyo bikomere avuga ko hari abantu benshi basigaye bamwiyambaza; ingo ziba zenda gusenyuka akaziganiriza zikongera kubana nta makimbirane.

Ati “ Hari ingo nka 18 maze kuganiriza rwose, ubu zongeye gusubira ku murongo, barabana neza, kandi mbere warabonaga zigiye gusenyuka.”

Yungamo ko ikibazo nyamukuru asanga ingo nyinshi yunga ziba zifite ari ikijyanye n’ihame ry’uburinganire bumvise nabi, aho ngo umugore yumva yaba umugenga w’urugo, ikidashimisha abagabo bamwe na bamwe kuko babifata nko kubasuzugura.

Abagira inama ati “ Abagore bongere bamenye ko umugabo ari umuhagarikizi w’urugo, bityo ko bakwiye kumwubaha, icyo bagiye gukora bakakijyaho inama, kandi n’umugabo akubaha umugore we, bagaharanira bose icyateze imbere urugo rwabo.”

Akimana abonye ubufasha bwunganira ubucuruzi bwe bw’agataro avuga ko yatera imbere kurushaho, agakomeza kurera abana be bamwizihiye, yifuriza iterambere n’ubuzima bwiza.

Uyu mugore yaje kugana inkiko asaba gatanya n’uyu mugabo batari bakibana, hashingiwe ku ngingo ko uwari umugabo we yataye urugo, arayemererwa.

Ubuzima bwa Akimana bushimwa na benshi baturanye na we bavuga ko bisaba kwihanagana kudasanzwe, bityo akaba yarabigezeho, akabera benshi urugero rwo kwihangana, kuko ngo hari abo bibaho bakiruka ku gasozi[bakarwara mu mutwe].