Tanzania: Inkari z’abagore batwite zikorwamo imiti y’abantu

Ikigo gishinzwe kugenzura Imiti muri Tanzania (Tanzania Medicines & Medical Devices Authority-TMDA) gitangaza ko kiri gukora iperereza kuri sosiyete yo muri icyo gihugu ivugwaho kwifashisha inkari z’abagore batwite mu gukora imiti.

Inkuru y’ikinyamakuru The Citizen cyandikirwa muri Tanzania ivuga ko Akida Khea, umuyobozi wa TMDA yavuze ko atazi iyi sosiyete, kandi ko ari ubwa mbere yumvise ko hari abantu bakusanya izi nkari ngo bazikoremo imiti. Gusa avuga ko bumvise ko izi nkari zibamo imisemburo ishobora kwifashishwa mu gukora imiti, ariko ngo ntibazi uburyo isi sosiyete iyikoramo.

Ati ” Mu rwego rwo kugaragaza ukuri , twasabye umuyobozi w’ikigo cyacu mu ntara y’i Burasirazuba kwihutira kugenzura icyo kibazo.”

Yungamo ko nibabirangiza, bazatangaza ibikorwa, bakagira icyo bakora cyubahirije amategeko.

Umwe mu bakozi b’icyo kigo yemera ko yakuye inkari ku bagore batwite kugira ngo bazikoremo imiti izajya ivura indwara zifitanye isano no kubura urubyaro.

Bamwe mu baganga babajijwe batangaza ko nta cyerekana ko izo nkari zishobora kwifashishwa mu fukorwamo imiti nkuko iyo sosiyete ibivuga.