Uwishwe na Covid-19 mu Rwanda yari muntu ki?

Kuva tariki 14 Werurwe 2020 hatangazwa umuntu wa mbere wanduye Coronavirus mu Rwanda kugeza kuya 29 Gicurasi nta muntu indwara ya Covid-19 yari yagahitanye, mu gihe hirya no hino ku Isi n’ahabonekaga umubare muke w’abarwayi hari abagaragara abapfa.

Mu Rwanda naho hagaragaye umuntu wa mbere wapfuye nkuko byatangajwe na Minisiteri y’ubuzima kuwa 30 Gicurasi 2020.

Uwapfuye yari umushoferi w’imyaka 65 wari utuye mu gihugu cy’abaturanyi ngo wahisemo gutaha mu Rwanda nyuma yo kuremba.

Mu gihe cy’uburwayi bwe ngo yakomeje kwitabwaho n’abaganga mu kigo kivurirwamo covid-19, ariko aza gupfa nyuma yo kwangirika kw’imyanya y’ubuhumekero[yari yarashyizwe ku mashini zimufasha guhumeka].

Amakuru The Source Post yamenye yiyongeraho ni uko uyu mugabo yatwaraga imodoka nini zajyaga Tanzania, mu myaka ibiri ishize umugore we na we akaba yaritabye Imana.

Uyu mugabo wo mu Mujyi wa Kigali ngo yaherukaga mu Rwanda imipaka itarafungwa. Yaje gufatirwa mu mahanga araremba nyuma asaba ko bamuzana mu Rwanda bahita bamujyana ahavurirwa abarwaye covid 19, ari naho yaje kugwa.

Kugeza ubu abamaze kwandura ni 359, biyongereho bane mu masaha 24 ashize. Abamaze gukira ni 250 biyongereyeho batatu muri ayo masaha. Abakirwaye ni 108, uwapfuye ni umwe.

Muri rusange tariki 30 Gicurasi habonetse abarwayi bane bashya na batatu bayikize ndetse n’umwe yahitanye. Aba bagaragaye mu bipimo 1368 byafashwe. Ibipimo byose bimaze gufatwa ni 66,976.

Minisiteri y’ubuzima itangaza ko uko ari bane bari baturutse hanze y’u Rwanda, bityo bakaba barahise bashyirwa mu kato bakigera mu Rwanda.

Imibare y’iyi minisiteri igaragaza ko mu bantu bamaze kwandura virusi ya corona yiswe (coronavirus) abagera kuri 258 bayiturukanye hanze, barimo uwatangajwe bwa mbere , umuhinde wari uturutse Mombai mu Buhinde. Abagera ku 101 bandujwe n’abo bahuye nabo bari bamaze kwandura. Umubare munini w’abanduye iyi virusi ni abagabo bagera kuri 290 ni ukuvuga 80.78% naho abagore ni 69 bagera kuri 19.22%. Uyu mubare w’abagabo wagiye uzamurwa n’abatwara amakamyo usanga abenshi ari ab’igitsina gabo bagiye bagaragara cyane mu minsi yashize.

Mu karere, Kenya niyo iza imbere n’abanduye coronavirus bagera ku 1888, abamaze gupfa ni 63. Muri Congo Kinshasa abanduye ni 2966, abapfuye ni 69.

Ntakirutimana Deus