Ubwandu bushya bwa Coronavirus bwagaragaye i Rusizi bwakomye mu nkokora gahunda yo gufungura ingendo mu gihugu

Tariki ya 1 Kamena 2020, wari umunsi udasanzwe mu Rwanda, aho abantu bari bayiraye ku ibaba ko batangira ingendo zihuza intara z’igihugu hose, iyi gahunda yaje guhagarara

Leta y’u Rwanda yatangaje ko ubwandu bwabonetse mu karere ka Rusizi bwaje gukoma mu nkokora iyo gahunda.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel avuga ko mu karere ka Rusizi habonetse abantu 5 bagaragaye mu bushakashatsi barimo. Icyo kwitondera ni uko mu bagaragaye harimo umumotari watwaraga ibicuruzwa muri ako karere. Abandi bane bagaragaye ni abasanzwe batwara imodoka zikora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bagana i Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Leta y’u Rwanda ibicishije mu ijwi rya Dr Ngamije iti “Twakoze ubushakashatsi mu matsinda atandukanye yakunze kugaragaramo ubwandu bwa covid 19, bityo ibyavuyemo ni uko hari ikibazo cy’ubwandu mu bagenzi baturuka hanze. Ejo twatangaje abantu 11 bagaragaraho ubwo bwandu. Abo barimo abavuye mu bihugu duturanye n’abavuye kure.”

Yungamo ati “Cyane cyane mu barwayi bagaragaye mu karere ka Rusizi, bituma hafatwa ingamba zo kugirango ingendo hagati y’intara no hagati y’intara n’umujyi wa Kigali na za moto, ibyo byose bisubikwa, kugirango tubanze tunoze neza icyo amakuru yadutangarije. Kugirango hafatwe ingamba zatuma turinda ubuzima bw’abanyarwanda.”

Avuga ko abo bantu bazwi kandi banafite amakuru yose yabo bahuye nabo ku buryo bakiyanoza ngo barebe niba abo bahuye nabo ntawanduye. Bityo ngo mu gihe bagishaka kubinoza neza, ntibikwiye ko haba guhura kw’abava i Rusizi bagana ahandi, ntibyaba bikwiye.

Leta y’u Rwanda ivuga ko yahagurukiye iki kibazo yohereza i Rusizi impuguke mu by’ubuzima zijya gufasha abari basanzweyo kugirango bahagurukire icyo kibazo.

Dr Ngamije agira inama abanyarwanda kwirinda gukorera ingendo zitari ngombwa ahaba bagaragaye ubwandu bwinshi.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka Anastase yavuze ko inzego z’ibanze n’iz’umutekano nazo zahagurukiye iki kibazo. Akomeza avuga ko abantu bapimwa hariya baza kuba benshi harebwa ko ntabo banduje. Ikindi ni ukugabanya urujya n’uruza hirya no hino mu ntara n’abambukiranya intara bajya mu zindi. Ibyo bihamije kurinda bantu bazima bahari no kwita ku baba banduye.

Yibutsa abantu gukomeza gukurikiza amabwiriza bahawe yo kwirinda coronavirus, bakaraba intoki, kwirinda ingedo zitari ngombwa, guhana intera isabwa no kwambara agapfukamunwa neza kandi buri wese akaba ijisho rya mugenzi we.

Dr Ngamije avuha ko imbaraga nk’izo zashyizwe mu turere twa Gicumbi ahagaragaye abarwayi benshi ba Covid19, igihugu kikahongera imbaraga kandi bigatanga umusaruro kuko nta bandi bashya banduye. Akomeza avuga ko izi mbaraga zashyizwe i Huye na Musanze ahagiye hagaragara umuntu umwe, nabyo ngo byatanze umusaruro.

Ibijyanye no gusubukura izi ngendo bitegerejwe mu nama y’abaminisitiri izaba tariki 2 Kamena 2020.

Ntakirutimana Deus