Musanze: Umuyobozi wa Sacco Nyange yatawe muri yombi

Guhera kuwa Gatatu w’icyumweru gishize umuyobozi(manager) wa Sacco Inyange yo mu Murenge wa Nyange mu karere ka Musanze ari mu maboko y’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB).

Uyu muyobozi aravugwaho gufata amafaranga ku mukiliya w’iyo banki nyamara atari we wayahabikije. Ayo mafaranga agera kuri miliyoni 2, 712,000. Aya mafaranga yari agenewe amatsinda y’abaturage bo muri uyu murenge, bityo uwo muyobozi arayafata ayashyira kuri konti y’umukiliya usanzwe abitsamo, uwo mukiliya arayabikuza asigaho ibihumbi 3.

Perezida wa Sacco Inyange, Karegeya Appolinaire avuga ko inzego z’ubutabera ziri gusuzuma iki kibazo niba icyabaye ari ukuyobya amafaranga ku bushake cyangwa ari ukwibeshya, bityo bakazamenya ukuri kwabyo.

Aya mafaranga yayobeye/yayoberejwe ku mukiliya ufite izina rya kabiri (bamwe bita irikirisitu) risa n’iry’uwari wayabikije. Uwo mukiliya yagiye gushakwa n’inzego ‘umutekano ariruka ariko nyuma aza kwigaragaza.

Karegeya avuga ko hari ibibazo nk’ibyo byigeze kugaragara muri iyo sacco aho umwe mu bakozi bayo yayobereje amafaranga asaga ibihumbi 200 ku mukiliya utayabikijemo ariko nyuma basanga habayeho kwibeshya.

Avuga ko byakabaye byiza za sacco zifashijwe gukoresha ikoranabuhanga, kuko ngo byagabanya ibibazo nk’ibyo.

Hari abavuga ko bumvise umuyobozi w’iyi sacco (manager) atelefona uwo mukiliya amubaza niba amafaranga ari kuri konti ye ari aye, anamusaba kuzana icyangombwa kibigaragaza.

Turacyagerageza kuvugisha RIB kuri iki kibazo….

The Source Post