Kiliziya Gatolika yitandukanyije n’itsinda “Intwarane”

Kliziya Gatolika mu Rwanda yatangaje ko yitandukanyije n’itsinda intwarane kuko ngo byagaragaye ko bakomeje kwerekana ko batiteguye kugira icyo bubahiriza ngo bakurikize intambwe ngombwa z’imiryango y’abihayimana ikivuka.

Ibi bikubiye mu ibaruwa Musenyeri Antoine Kambanda, Arikiyepisikopi wa Kigali yandikiye ba padiri bakuru bose n’imbaga y’abakirisitu ba Arikidiyosezi ya Kigali.

Muri iyi baruwa yasohotse tariki 30 Gicurasi 2020, Musenyeri Kambanda yahaye impamvu: Itsinda rishingiye ku “Ntwarane” ryiyita Monastic Sisters and Brothers/ Monks of Reparation and consolation of the sacred Heart of Jesus and Mary.

Akomeza avuga ko bamaze gusuzuma bihagije bakanagirana ibiganiro n’iryo tsinda ryiyita umuryango w’Abamonaki ryiganjemo abakomoka Muyanza, Cyangugu, Mushubatsi, Rususa, Mibirizi, Rusumo, Bukinda na Gisoro muri Uganda. Shangi, Mibilizi, Gitarama…

Iri tsinda ryasabwe kureka kuvangira kiliziya na litulujiya yayo kuko ibyo bakora byose bitagibwaho impaka.

Asoza iyi baruwa agira ati “Dutangaje ku mugaragaro ko iryo tsinda ritemewe muri kiliziya Gatolika” Kiliziya ikaba ihamagariye abarigize n’abateganya kuryinjiramo gukurikiza amabwiriza ya Kiliziya n’ay’igihugu.

Kiliziya Gatolika ifata icyemezo nk’iki kigatangazwa na Musenyeri wa Diyoseze umuryango nk’uyu uvugako ufitemo icyicaro gikuru.

Ibaruwa

Muri Nyakanga 2013 bamwe mu bagize itsinda ryitwa Intwarane, bafatiwe hafi y’urugo rw’umukuru w’igihugu ruri mu mujyi wa Kigali rwagati bavuga ko bafite ubutumwa bumugenewe bahawe na Bikira Mariya.

Icyo gihe barafunzwe baraburanishwa, bakurikiranyweho ibyaha birimo imyigaragambyo itemewe ariko baza kugirwa abere n’ Urukiko rw’Ikirenga kuwa 2 Mata 2015, nyuma yo gusanga nta mpamvu zidashidikanywaho zaba zarashingiweho n’Urukiko Rukuru mu kubahamya ibyaha.

Urwo rukiko rwari rwarabahamije ibyaha byo kwangisha abaturage ubutegetsi buriho no gukora imyigaragambyo mu buryo bunyuranyije n’amategeko bagahanishwa igifungo cy’imyaka 5 kuri buri umwe,

Iri tsinda ryiyise Intwarane za Yezu na Maria zivuga ko zivugana n’aba bombi imbonankubone kandi ko ari bo bari bazihaye ubutumwa bugenewe umukuru w’igihugu.

Ntakirutimana Deus