Amakuru mashya ku buzima bw’umugore wa Nkurunziza urwariye muri Kenya

Kuwa Gatatu w’iki cyumweru hatangiye kunuganugwa amakuru y’uko Denise Bucumi Nkurunziza, umugore wa Pierre Nkurunziza yagiye kwivuriza mu mahanga.

Amakuru mashya The Source Post ikesha VOA ni uko Nkurunziza Denise arwariye muri Kenya mu gice cy’abafite ibibazo byo guhumeka (Troubles respiratoires), bityo bigakeka ko yaba yaranduye Coronavirus, gusa ibyo kwandura iyi ndwara ni amakuru ataremezwa na muganga wo muri ibyo bitaro bya Aga Khan biri i Nairobi.

Uyu mugore aheruka kugaragara mu ruhame uwbo muri iki gihugu habaga amatora ya perezida. Uwo munsi yagaragaye ku ifoto ari i Ngozi yijimye mu maso, nk’umuntu bigaragara ko arwaye.

Ifoto ya Denise Nkurunziza ku munsi w’itora (PC Niyonkuru)

Ikinyamakuru The Citizen cyemeje ko mu bantu batatu bashinzwe umutekano wa Denise Nkurunziza banajyanye, harimo umwe basanze yaranduye Covid-19.

Aho muri Kenya, hari bimwe mu binyamakuru byibaza impamvu icyo gihugu cyemeye kwakira abantu baba bafite ibimenyetso by’indwara ya Coronavirus kandi harasohotse itegeko ko abantu nk’abo batemerewe kwinjira mu gihugu.

Uko Denise Nkurunziza yagiye muri Kenya

Amakuru aturuka ku kibuga cy’indege cya Bujumbura, kandi VOA yagenzuye bihagije, avuga ko indege yatwaye Denise Bucumi Nkurunziza yahagurutse saa kumi n’imwe n’iminota 25 z’ijoro bucya haba ku wa kane. Yajyanye n’umuganga we, hamwe n’umuforomo.

Yatwawe n’indege y’Umuryango Nyafrika utanga ubufasha mu byerekeye ubuzima bw’abantu (AMREF). Abegereye ibiro by’umukuru w’igihugu baremeza badakekeranya aya makuru. Gusa ntibatomora impamvu yuriye iyo ndege mu ijoro.

Imbere y’aho gato, amakuru yizewe yemeza ko amatara yabanje kuzima ku kibuga cy’indege. Ibi, n’ababa mu gice ikibuga cy’indege kirimo barabyemeza.

Denise Nkurunziza n’abo bajyanye baba batanditswe mu bitabo by’abasohoka n’abinjira ku kibuga cy’indege. Gusa muri pasiporo zabo hsinywemo.

Hari amakuru amaze igihe avugwa cyane ko haba hari abantu bamaze imisi bitaba Imana bazize coronavirus.

The Source Post