Uwagize uruhare mu mpfu z’abana mu bitaro bya Ruhengeri azabiryozwa
Ni inkuru yagiye ku mugaragaro nyuma yuko ikozwe n’ibinyamakuru bitandukanye mu Rwanda, kanda hano ubashe kuyisoma
Ibi bitaro byatangaje ko nyuma yo kubona icyo kibazo, hakozwe ibizamini bya laboratwari byimbitse kugira ngo hagaragare impamvu yateraga izo mfu, kuko hakekwaga kuba aho abana bavuka batagejeje igihe bakurikiranirwa, haribasiwe n’uburwayi buterwa na mikorobe zidakorwaho n’imiti isanzwe ikoreshwa mu kurwanya andi moko ya mikorobe.
Ubuyobozi bw’ibitaro bwavuze ko ibyo bizamini byaje kugaragaza ko koko aho hantu hari hibasiwe n’amoko abiri ya mikorobe zidakangwa n’imiti isanzwe, ahubwvo bisaba ko hakoreshwa umuti wihariye witwa Vancomycin.
Bivuga ko nyuma yo kubona umuzi w’ikibazo, hakozwe ibikorwa bitandukanye byo kugikemura, birimo kuvura abana bari batangiye kugaragaza uburwayi hakoreshejwe uwo muti wa Vancomycin, kwimura abana bitabwagaho n’abaganga bari aho hagaragaye ikibazo, no gukora ibikorwa by’isukura bidasanzwe hakoreshejwe umuti uhangana n’ayo moko ya mikorobe.
Bwavuze ko uyu munsi ikibazo cyakemutse ndetse n’icyumba icyo kibazo cyari cyagaragayemo ubu cyatangiye kongera gukoreshwa.
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Ruhengeri bwavuze ko bwihanganishije imiryango y’abitabye Imana, kandi butangaza ko hatangiye igikorwa cy’iperereza kugira ngo hamenyekane niba iki kibazo cyaba cyaraturutse ku burangare bukabije bw’abakora mu ishami ryita ku bana bavuka batagejeje igihe, bityo buri wese byagaragara ko yabigizemo uruhare abe yabiryozwa.