Abadepite ntibiyumvisha uburyo miliyari Frw yo kubakira abarokotse jenoside mu turere 5 yajyanywe mu bindi

Umugenzuzi mukuru w’imari ya leta, Biraro Obadiah atangaza ko uturere dutanu twari twarasabye mu ngengo y’imari amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari ngo twubakire inzu abarokotse jenoside yakorewe abatutsi batishoboye, twayakoresheje mu bindi.

Ni mu gihe hirya no hino mu turere abarokotse jenoside batishoboye bataka ko inzu zabo zimwe zasenyutse izindi zikaba zikenewe gusanwa. Urugero ni mu Kagari ka Nyakagezi umudugudu wa Shuni mu murenge wa Huye ho mu karere ka Huye hari inzu  41 zikeneye isakaro rishyashya, 24 zikeneye gusanwa, hiyongereyeho n’iyamaze gusenyuka, ikibazo cyagaragajwe muri Mata 2021.

Imibare yuko aya mafaranga yakoreshejwe mu bindi yatangajwe muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta y’umwaka wa 2019/2020 ubwo yamurikirwagaabagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi kuwa 11 Gicurasi 2021. Iyi raporo yakoze isesengura uko amafaranga ya leta yakoreshejwe mu bigo n’inzego zayo, mu mwaka w’ingengo y’imari warangiye muri Kamena 2020.

Muri rusange, iyi raporo igaragaza ko amafaranga yakoreshejwe nabi ari miliyari 5.7, ikagaragaza ko ikoreshwa nabi ry’imari ya leta ryagabanutseho miliyari 2.9 kuko mu 2018/2019 ryari miliyari 8.6.

Ubwo abadepite bahabwaga umwanya wo gusobanuza ku byagaragajwe n’iyi raporo,Depite Uwambaje Aime Sandrine yabajije ku by’aya mafaranga niba yarajyanywe mu bindi  bijyanye no gukemurira ibibazo abarokotse jenoside bakunze guhura nabyo, akibaza niba abayajyanye mu bindi barabanje gusobanura ko atari akenewe, akongera kwibaza niba abayakoresheje barasanze atarakenewe, abo mu turere yari gukoreshwamo bari batuye neza ku buryo nta kibazo cy’imyubakire bafite, nyamara ngo bakunze kugaragaza ikibazo cy’inzu zishaka kubagwa hejuru kubera gusaza.

Biraro avuga ko ayo mafaranga yari agenewe kubakira abarokotse jenoside batishoboye bo mu miryango 61 mu turere twa Gisagara, Ngororero, Ruhango na Rubavu.

Agira ati “Ntacyo twasobanuriwe cyari gikwiye kuba cyihutirwaga cyane kurenza icyo mwabahereye ingengo y’imari. Wenda bizaboneka ariko twebwe ntacyo twabonye. Hari amategeko ahari no mu rwego mpuzamahanga igikorwa nk’icyo kiri mu kigo nkicyo gisabirwa uruhushya rudasanzwe haba ari mu karere, minisiteri y’imari n’igenamigambi kugeza ku batanga ingengo y’imari. Ntacyo twabwiwe, ariko turavuga ngo hari andi mahirwe ashobora kuboneka.”

Gusa abagize Inteko Ishinga Amategeko basanga inama z’ubuyobozi kimwe n’inzego zireberera ibigo bya leta, zikwiye gukora akazi kazo kugirango imicungire mibi ikigaragara irangire.

Bimwe mu byavuye mu igenzura bihuriweho n’inzego nyinshi za leta ni uko kugeza ubu inama zitangwa n’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta zitaragera no kuri 50%, zishyirwa mu bikorwa kuko nk’umwaka ushize zari ku gipimo cya 47%.

Abagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi basanga hakwiye kujyaho inzego zishinzwe kureberera ibigo bya leta, ahatari inama z’ubutegetsi zigashyirwaho kugirango zirwanye imicungire mibi y’ibigo bya leta.

Muri rusange, nubwo hari ibigo n’inzego za leta bikirangwamo imicungire mibi y’imari ya leta, ndetse ibigo byinshi bikagenda bigarukwaho muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta buri mwaka, ngo ntibibujije ko hari intambwe yatewe kuko nibura 85% by’ibigo bishobora gutanga raporo iri ntamakemwa.

Hejuru ku ifoto yafotowe na KT: Iyi foto iragaragaza inzu y’uwitwa François Ndatabaye yamaze kugwa uruhande rumwe. We kimwe n’abandi batujwe mu Mudugudu wa Shuni, mu nzu bubakiwe mu 1995 na 1996. Ni inzu zidakomeye zubatswe nta fondasiyo, ubu zinariho amabati yamaze gusaza ku buryo zisigaye ziva.