Abakunda abo bahuje igitsina bashinja bamwe mu banyamakuru kubangisha rubanda
Abakunda abo bahuje igitsina (LGBTI) barasaba itangazamakuru gushishoza ko inkuru bakora zitagamije kubangisha abandi bantu, bakanaburira abakora izibangamiye uburenganzira bwabo ko bazajya biyambaza inzego zibarenganura.
Bahereye ku nkuru bavuga ko zitabanyuze, zirimo igira iti ‘abatinganyi bageze mu Rwanda n’izindi, ngo usanga zibita uko batifuza kwitwa[abatinganyi] abakunda abo bahuje igitsina bavuga ko basanga ari inkuru zigamije kubasebya no kubangisha rubanda ku buryo byabageza ahabi.
Umuvugizi w’iki cyiciro, Uwihoreye Jean Claude Cedric, unayobora umuryango My Right abisobanura atya:
Agira ati “Icyuho kiriho mu itangazmakuru; nk’abakora inkuru zigamije kudusebya no kutwangisha rubanda , twizera ko binyuze mu biganiro n’amahugurwa dukorana bizagenda bikemuka. Itangazamakuru ntiribogama, rikwiye gukora inkuru zitagamije kubiba urwango ahubwo zigamije imibanire myiza muri sosiyete.
Yungamo ko itangazamakuru rikwiye kubwira umuryango mugari nyarwanda ko LGBTI ihari kandi ikeneye kwakirwa, ikanavugana n’inzego za leta, ikayibwira ko nabo ari abanyarwanda bakwiye gushyirwa muri porogaramu za leta, igashyiraho n’amategeko aturengera.
Ku ruhande rw’umuryango Bright Future Organization [ BFO] uharanira uburenganzira bwa muntu, cyane ba nyamuke , usanga itangazamakuru hari icyo rikwiye gukosora.
Umuyobozi muri uyu muryango ushinzwe ibikorwa byabo, Bwana Rwicungura Jean Baptiste agira ati “Iyo nitegereje mbona icyuho gihari kinini cyane kuko abanyamakuru baba bahuza ibintu bitandukanye, ariko baracyagendera kuri majorite ni ukuvuga aba-Kirisitu n’aba-Islam, n’abatsimbaraye kuri za ndangagaciro za kera z’umuco nyarwanda. Bibangamiye kominote zifite aho zihuriye na LGBTI cyangwa Homosexualite.
Ku bijyanye no kuba hari abanyamakuru bakora inkuru kuri iki cyiciro, abakibarizwamo bakayibona nk’igamije gukangurira abantu kubanga no kubarwanya, avuga ko hari icyakorwa.
Ati “ Ni byiza kwikorera ikintu ufiteho ubumenyi buke , aho kuba wagikora, ukagikora nabi, byumvikana ko inkuru nk’iyo yakongera ibibazo.
Bamwe mu banyamakuru bavuga ko batemera iyo mico bamwe bafata nk’ikizira, abandi bavuga ko hari ushobora gukora inkuru igateza ibibazo kubera ubumenyi buke afite kuri iki cyiciro. Ariko bahuriza ku kubahiriza amahame agenga umwuga w’itangazamakuru arimo kutabogama.
Ku ruhande rw’umunyamatageko Aaron Mbembe Clevis hari uko yumva iki kibazo akanatanga n’icyaba umuti wacyo.
Ati “Biracyagoranye hari ikibazo cyo kugira ubunenyi, ariko kutagira ubumenyi ku cyiciro runaka cy’abantu, ntabwo ubwabyo bigomba gusobanura zimwe mu nkuru tujya tubona zandikwa n’abanyamakuru zisa n’izikangurira abantu bamwe kwikanga aba LGBTI, kubitondera ugasanga ni inkuru ahanini ziba zikurura urwango, zikangurira igice kimwe kwanga ikindi.
Izo nkuru iyo tuzibonye tubona ko ziteye impungenge kuko ibitangazamakuru mu Rwanda birakurikirwa, ariko iyo ubonye uzana inkuru nk’izo zibiba urwango akazishyira ku kinyamakuru runaka, zigakurikirwa, agashyigikirwa ntakurikiranwe n’inzego zibishinzwe, ubwabyo ubona ko hakiri intambwe ngo abantu babimenye ko bariya bantu mbere ya byose ari abantu, ndetse barengerwa n’amategeko kimwe n’abandi banyarwanda bose, ndetse nyuma yo kubigisha hakabaho n’izindi ngamba zo guhana abantu bakibavangura, bagihamagarira abandi kubanga, ndetse n’ibitangazamkuru bitanga iyo mirongo bikaba byakeburwa, batabyubahiriza bagahanwa.
Imibare igaragara mu Rwanda ni uko abari mu mashyirahamwe na porogaramu zihuza iki cyiciro basaga ibihumbi 62, nyamara ngo hari abandi batishyira ku mugaragaro batinya ihohoterwa bashobora gukorerwa.