COVID-19 ntizakoma mu nkokora isengesho rusange, ariko hari ibibujijwe

Abagize umuryango w’aba-Islam mu Rwanda bemerewe kwitabira isengesho risoza igisibo gitagatifu cy’ukwezi kwa Ramazani, uyu mwaka wa 2021 mu mujyi wa Kigali rizabera kuri Stade Regional (Nyamirambo), ariko hari ibindi byajyaga bikorwa bibujijwe.

Ni nyuma yuko ubuyobozi bukuru bw’ aba-Islammu Rwanda (RMC)  butangaje ko ku wa Kane tariki 13 Gicurasi2021 ari umunsi mukuru usoza igisibo gitagatifu cy’ukwezi kwa Ramazani.

Umuryango w’aba-Islam wamenyeshejwe ko kuri Sitade i Nyamirambo ahazabera iri sengesho rizitabirwa n’abantu batarenga 500 bazahana intera ya metero 3 hagati y’umuntu n’undi mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Nubwo isengesho ryemewe hari ibitemewe byajyaga bikorwa kuri uwo munsi nkuko Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Bwana pudence Rubingisa yabitangaje mu butumwa yohereje kuri Radio na Tv10 bwasomwe mu kiganiro Zinduka cyatambutse kuri ibi binyamakuru kuwa Gatatu tariki 12 Gicurasi 2021.

 Rubingisa  wari ukurikiye iki kiganiro yaje gusubiza iki kibazo yoherereza ubutumwa bugufi [ SMS ]umwe mu banyamakuru bari mu kiganiro bugira ,buti:”Morining Ramesh, Ejo kuri stade I Nyamirambo hazasengera aba-Islam  500 kandi bashyiremo intera ya metero 3”.

Yunzemo  ko nta minsi mikuru izakurikiraho mu ngo hubahirizwe amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Ati:”Twamenyesheje na mufti”.

Ubusanzwe umunsi mukuru w’Irayidi wari umunsi urangwa n’ibyishimo, aho aba-Islam batumiraga ababarizwa muri iri dini n’abataribarizwamo bagasangira, hakorwahga ibindi bikorwa byo gusurana n’ibindi.

Nyamara byamenyeshejwe ko uzabikora agafatwa azahanwa hakurikijwe uko amabwiriza yo kwirinda Covid-19 abiteganya.