Nyamasheke: Ubutaka buri kuri hegitari 12 bwatembye busenya inzu zisaga100

Ubutaka bwo mu Murenge wa Bushekeri ho mu Karere ka Nyamasheke bwimutse aho bwari buri, bituma inzu zisaga 110 zisenyuka.

Ibyabaye bisa n’ibyabereye amayobera abatuye mu Kagari ka Nyarusange mu Murenge wa Bushekeri, aho ubutaka bungana na hegitari 12 bwo mu Mudugudu wa Ngoma bwagiye burimuka buva aho bwari buri hasigara umusozi.

Abahutuye bavuga ko bwimutse bwerekeza ahagana  hepfo aho bwaremye ikibaya.

Muri rusange ingo zisaga 113 zari zituyemo abantu barenga 350 zigirwaho  ingaruka n’ibi biza, 39 zasenyutse burundu naho izindi 74 ziriyasa.

Ntiharamenyekana icyaba cyateye gutemba k’ubwo butaka, n’ubwo bikekwa ko byaba byatewe n’amazi ashobora kuba ari munsi yabwo, utaretse n’imiterere yabwo.

Uwitwa Marigarita Ahishakiye  uhatuye avuga ko mbere yo kugenda, bwabanje kwiyasa, bwenda gucya bakanguwe n’ibintu bumvise biturika.

Muri uko kugenda bukava aho bwari buri bukimukira ahandi, imyaka yari iburiho nk’ibishyimbo, insina, ibijumba, ibiti by’imbuto n’ibindi biti nk’inturusu byajyanye nabwo.

Nyuma y’iki kiza cyateye benshi ubwoba, abo cyasenyeye abenshi muri bo bacumbikiwe mu nsengero eshatu ziri muri aka kagari, abandi bacumbikiwe n’abaturanyi. Hari kandi n’abari mu biro by’akagari ari ho barajwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Mukamana Claudette, avuga ko bihaye amezi yo gushaka ubutaka bwo kububakira kandi ngo ntibizatinda kuko ubushobozi buhari.

Avuga ko kandi bagiye kubaha ibiribwa kuko ibyo bari barahinze byangiritse.

 

Insina nazo zajyanye n’ubutaka
Inzu zasenyutse
Hari inzu zasenyutse burundu

Ivomo:RBA