Abakunda abo bahuje igitsina [LGBTI] basaba leta kubibuka mu itegeko rihana ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Yanditswe na Munyaneza Ernest

Abakunda abo bahuje ibitsina (Lesbian, gay, bisexual, and transgender-LGBTI) barasaba leta kubafasha nabo bakarengerwa n’amwe mu mategeko ariho mu Rwanda, arimo irikumira kandi rihana ihohoterwa iryo ari ryo ryose rishingiye ku gitsina, bamwe bita irya GBV ngo basanga ribajonjora mu bashakanye.

Abahuriye muri uyu muryango bavuga ko iri tegeko ntacyo ribafasha bahereye ku rugero rw’ umuryango umwe w’abakundana bahuje igitsina wo mu karere kamwe k’u Rwanda bari bamaze igihe kigeze ku myaka itandatu babana, baraguze ibintu byinshi barabivanga, baje kugeza igihe bumvikana gutandukana ariko bananirwa kumvikana ku bijyanye no kugabana umutungo.

Uru rugo rwari rufite ibintu byinshi rwaje kwiyambaza inzego z’ibanze z’aho rwari rutuye ariko zanga kubyinjiramo hagendewe ku makuru ko ari abakundana n’abo bahuje igitsina. Baje kwiyambaza polisi y’u Rwanda umupolisi wari wakoze uwo munsi abafash kugabana neza mu buryo bwanyuze bose.

Mu itegeko rihana ihohoterwa iryo ari ryo ryose rishingiye ku gitsina mu ngingo ya 39 y’iri tegeko No 59/2008 ryo kuwa 10/09/2008, ivuga ku ishyingirwa n’igabana ry’umutungo w’ababanaga ku buryo butemewe n’amatgeko, igena ko ababanaga nk’umugabo n’umugore batashyingiranywe mu buryo buteganywa n’amategeko,…. Mu gihe umwe mu barebwa n’ibivugwa mu gika bibanziriza iki, yabanga n’abagore cyangwa n’abagabo benshi, abanza kugabana ku buryo bungana na buri wese mu bo babanaga umutungo bari bafitanye cyangwa bahahanye mbere yuko ashyingirwa.

Uwihoreye ahereye ku rugero rw’abananiwe gufashwa n’inzego z’ibanze mu kugabana imitungo kugeza bitabje polisi avuga ko abakunda abo bahuje igitsina bavuga ko iyi ngingo irengera ibindi byiciro[ umugabo n’umugore] ndetse batanasezeranye imbere y’amategeko, ariko bo itabaha ubwo burenganzira nyamara nabo hari abo usanga babana hagati yabo[bashakanye] bagakora urugo rugizwe n’umugabo ku mugabo, cyangwa umugore ku wundi.

Mu kiganiro yagiranye n The Source Post Uwihoreye  agira ati“ Tubona yuko twebwe bataturengera kuko itegeko ry’umuryango risobanura neza ko umugore n’umugabo babana barasezeranye, iyo batandukana hari icyo amategeko ateganya mu kugabana umutungo, ariko noneho na ririya tegeko rya GBV ryaje rirengera umugore n’umugabo babana mu buryo [butemewe n’amategeko].”

Yungamo ati :

” Twebwe rero tubona yuko twirengagijwe bitewe nuko  abantu bacu iyo babana nk’umugabo n’umugabo cyangwa se nk’umugore n’umugore mu buryo bwo gutura hamwe, iyo batandukanye mu by’ukuri, biba ibibazo kuko nta tegeko rihari ribengera abatandukanye, uko bagabana umutungo bashakanye n’ibindi.”

Akomeza asaba leta kugira icyo ikora, ati “Niyo mpamvu dusaba leta y’u Rwanda ngo ibitekerezeho, kuko turi mu bandi banyarwanda kandi natwe dufite ubuzima tubamo buba bukeneye kurengerwa n’amategeko, byaba muri ubwo buryo bwo gushyingiranwa dukora kuko ugushyingiranwa kwemewe n’amategeko kutaremerwa mu Rwanda. Ni umwanya wo kubisaba leta kuko natwe turi abantu; abanyarwanda, dukeneye gushyingiranwa mu buryo bwemewe n’amategeko.

Akomeza avuga ko nta bushakashatsi barakora ngo bugaragaze abo asabira kurengerwa babana muri ubwo buryo ngo ariko barahari, harimo n’ababana bihishe kubera ihezwa bakorerwa, ariko ngo we azi ingo 25 zibana muri ubwo buryo.

Akomeza avuga ko nubwo kuri uriya  muryango ngo byashoboye gukunda, ariko hari indi ngo byagiye binanirana, ku buryo ngo n’ibana ubu cyangwa izabana ubutaha ishobora kugirana ikibazo nk’iki.

Ati “Hari couple[ingo] zindi zagiye zitandukana bikabyara ibibazo, wabohereza kuri polisi bagatinya kujyayo bakitinyatinya kuko batazwi.”

Ni muri urwo rwego atekereza ko aho iri tegeko rihana ihohoterwa iryo ari ryo ryose rishingiye ku gitsina ryaziye, hagakwiye kurebwa uburyo ki n’abashakanye bahuje ibitsina bitabwaho, mu gihe batari bemererwa gusezerana imbere y’amategeko. Hakabaho amategeko arengera izo couple[ingo] zibana, kugirango umunsi zatandukanye [kuko urukundo ni ikintu gishobora kurangira], hakabaho itegeko ribarengera.

Ku ruhande rw’umunyamatageko Aaron Mbembe Clevis asanga abari muri iki cyiciro nabo bakwiye kwibukwa.

Agira ati “Hari intambwe yatewe mu Rwanda ku bijyanye n’itegeko rikumira kandi rihana ihohoterwa iryo ari ryo ryose rishingiye ku gitsina[GBV Law], aho abantu babanye mu buryo butari ubw’amategeko ariko bikagera igihe bikaba ngombwa ko umwe ajya gushaka ahandi cyangwa bagiye gutandukana, rivuga ko bagabana imitungo nk’abantu bakoze ivangamutungo…

Avuga ko abagize LGBTI bo bavuga ko nta tegeko ribemerera gushyingiranwa mu Rwanda. Ariko hari ababana bakageza igihe batacyumvikana, ntibababona uburyo bw’amategeko bushobora kubafasha kugabana iyo mitungo.

Uyu munyamategeko avuga ko icyo bavuga gifite ishingiro kuko ngo hari couple zihari zibana, bose bagatanga umusanzu mu rugo.

Ati “Ni ikibazo kumva ko nta buryo bw’amategeko yabafasha mu gihe haba habayeho impamvu ituma batandukana.

Mu Rwanda ukubana kwemewe ni uk’umugabo n’umugore umwe. Gusa hari ibihugu bateye intambwe babemerea gushakana, bityo ngo kuba mu Rwanda bimeze gutyo bigira ingaruka kuri ba abandi bumva hagati yabo bakwibanira. Ushobora kuvuga ko itegeko ryabirengagije nk’abantu bashobora kubana. Ariko muri rusange mu itegeko nshinga ry’u Rwanda ubukwe bwemewe n’ubw’umugabo umwe n’umugore umwe, ariko nyine kuri iyo sositeye iyo wumvise ibibazo bafite, bikwiye gutekerezwaho hakarebwa icyakorwa. Icyo bashaka aka kanya si uko bakora ubukwe mu murenge ngo bemerwe, inzego zireba bashaka uburyo babiha umurongo.

Mu Rwanda nta tegeko rihari rihana ababana n’abaryamana bahuje igitsina. Gusa habayeho impaka nyinshi muri 2009 ubwo abadepite basuzumaga umushinga w’itegeko ryari kujya ribahana, nyamara byarangiye iyo ngingo ivanywemo. No mu 2018 ubwo havugururwa itegeko rishyiraho ibyaha n’ibihano, iyo ngingo nta nubwo yabayeho, kuko ntibayivuzeho.

Hejuru ku ifoto: Bamwe mu bakundana bahuje igitsina mu Rwanda/HT

Ntakirutimana Deus