Utubari twemerewe gukora ku mugaragaro

Inama y’abaminisitiri yateranye kuwa 21 Nzeri 2021 yemeje ko utubari tuzafungura mu byiciro, nyuma y’igihe gisaga umwaka n’igice dufunze kubera icyorezo cya COVID-19.

Kuba abahurira mu tubari basangira bikarangira basabanye cyane byatuma batabasha kwirinda COVID-19, ni imwe mu mpamvu yakunze gutangazwa n’abayobozi nk’imwe mu zituma utubari tumaze icyo gihe tudafungurwa.

Ni mu gihe ariko hari abatebyaga ko utubari tuzakomeza gukora dufunze, nyuma yuko hari tumwe twagiye dufatirwamo abantu bagahanwa kuko babaga barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo.

Ubu utwo tubari twari dufatiye runini abanyarwanda mbere yuko dufungwa, tugiye kongera gufungurwa nkuko byemejwe n’iyo nama y’abaminisitiri, ariko ngo tuzajya dufungurwa mu byiciro hakurikijwe amabwiriza y’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe iterambere (RDB) hamwe na minisiteri ishinzwe ubucuruzi.

Gufungura utubari ni bimwe mu byo abanyarwanda bajyaga bahora bategereje mu byemezo by’inama y’abaminisitiri.