Sudani: Haburijwemo umugambi wo guhirika leta
Ibitangazamakuru bya leta muri Sudani byatangaje ko haburijwemo umugambi wo guhirika ubutegetsi.
Icyo gikorwa ngo cyabaye mu gitondo cyo kuwa Kabiri tariki 21 Nzeri 2021, gusa ntihatangajwe abari inyuma yacyo. Umwe mu bagize guverinoma y’icyo gihugu yatangarije ibiro ntaramakuru by’Aabafaransa (AFP), ko abageragezaga guhirika ubutegetsi bagerageje gufata inzu ikorera ibinyamakuru bya leta ariko ntibabigereho.
Amakuru aturuka mu ngabo z’icyo gihugu avuga ko hari itsinda ry’abasirikare ryagize uruhare muri icyo gikorwa ariko nyuma ryaje guhagarikwa.
Mu murwa mukuru wa Sudani, Khartoum harakonje, inzego z’umutekano zafunze inzira ziva muri uwo murwa zigana mu mujyi umeze nk’impanga wayo wa Omdourman.
Abashakaga guhirika ubutegetsi bari bagamije guverinoma y’inzibacyuho iriho kugeza ubu nyuma y’ihirikwa ku butegetsi rya Omar el-Béchir, ryabaye muri 2019, nyuma y’imyaka isaga 30 akiyobora.
Nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Omar el-Béchir, igihugu cyisanze mu bibazo by’ubukungu, amacakubiri muri politiki n’ibindi, ni mu gihe guverinoma iriho yatangiye gahunda yo guhangana n’imyenda igihugu gifitiye ikigega mpuzamahanga cy’imari (FMI).