Umuryango wa Rusesabagina uzakora uko ushoboye kugeza avuye muri gereza

Umuryango wa Paul Rusesabagina wakatiwe n’ubutabera bw’u Rwanda imyaka 25 y’igifungo bumuhamije ibyaha by’iterabwoba uvuga ko utazatuza uyu mugabo w’imyaka 67 y’amavuko adafunguwe.

Mu isomwa ry’urubanza rwa Rusesabagina kuwa 20 Nzeri 2021, Umucamanza yavuze ko Rusesabagina – wivanye mu rubanza ntaburane mu mizi – ibyo yemeye yabyemereye mu iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Yahamijwe ibyaha byo kuba mu mutwe w’iterabwoba no gukora iterabwoba, ariko yagizwe umwere ku cyaha cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe, rumuhanisha gufungwa imyaka 25.

Umuryango we wakomeje kumvikanisha ko arengana, ndetse uvuga ko nta butabera witeze ko azahabwa. Mu kiganiro na Radio Ijwi rya Amerika, Roger Rusesabagina, umuhungu w’uyu wakatiwe yavuze ibyo bateganya gukora.

Ati Na we yari abyiteguye nta butabera nyine yari ategereje, ntabwo biri bumutungure, iyaba ari uvuga ngo nagiye mu rukiko ndaburana, kandi nziko hari abacamanza bigenga, bashobora kumpa ubutabera… urubanza udashobora no kuburana, mbona ko bitari bumutungure,

 Ariko arabizi ko natwe tuzakora uko dushoboye kugeza avuye hariya

Nitumara kuganira na we tuzareba ibyo tugira,ntabwo tuzahagarara gukomeza kumuvuganira, haba  muri media za hano mu mahanga, haba mu maleta afasha u Rwanda, ntabwo tuzahwema kumuvuganira, kandi twizeye ko bizagira akamaro.”

Uyu muhungu akomeza avuga ko batatangajwe n’igihano Rusesabagina yakatiwe ngo babonaga ko cyakaswe kera, bityo ngo bakaba bategereje kuvugana na se[bajya bavugana buri wa gatanu] bagafatira hamwe icyemezo cyo kujurira cyangwa kubyihorera.

Agira ati “Igihano ntabwo cyadutangaje, twari tukiteguye, nkuko tumaze igihe tubivuga, uru rubanza rwaciwe kera, bagikase mu myaka 15 cyangwa 20 nta cyadutangaje muri byo.Umuryango , turacyabitekereza, dukeneye no kuvugana na papa ngo twumve icyo abivugaho, tuvugana rimwe mu cyumweru kuwa gatanu.

Ni ikinamico ya leta y’u Rwanda, bari bamusabiye imyaka 174, rumukatira 25 kugirango berekane ko haje igisa n’ubutabera, imyaka 25 muri gereza mu Rwanda, ku muntu ufite uburwayi udashobora kugira access ku muganga, w’imyaka 67 ntaho bitaniye  n’imyaka 174 cyangwa 1000, biriya ni ikinamico nta muntu muri gereza y’u Rwanda wari wabaho kugeza ku myaka 92.”

Ku rundi ruhande, Anaise Kanimba, umukobwa wa Rusesabagina, yabwiye BBC ko imyaka 25 kuri se w’imyaka 67 “ingana no gufungwa burundu kuri gereza tuzi zo mu Rwanda”.

Ati: “Twari tubyiteze, ntabwo bidutunguye kuko rwari urubanza rw’ikinamico. Ndababaye cyane kandi ndasaba n’umuryango mpuzamahanga kubona ko data adahawe ubutabera.”

Ku ruhande rw’ubushinjacyaha butangaza ko buri kureba niba bushobora kujuririra igihano cyahawe Rusesabagina n’abo bareganwaga, kuko buvuga ko ibihano bahawe ari bito.

Abaregeye indishyi nabo barimo bamwe batanyuzwe n’indishyi abaregwa baciwe, Nsengiyumva Vincent uri mu baregeye indishyi yabwiye BBC ko hari ibyashimishije abaregeye indishyi ariko ko “benshi muri bo bazajurira” kubera ibitabashimishije.

Nsengiyumva ati: “Muri rusange icyadushimije ni uko bategetswe kwishyura indishyi, ariko abaregera indishyi abenshi bazajurira kuko urukiko ntacyo rwabageneye, rwirengangije ibimenyetso batanze.”