U Rwanda rwise agasuzuguro ibyatangajwe na Amerika n’u Bubiligi ku rubanza rwa Rusesabagina

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’u Bubiligi byamaganye urubanza rwa Paul Rusesabagina wakatiwe ku wa mbere n’urukiko gufungwa imyaka 25 bivuga ko “nta butabera yahawe”, bitum u Rwanda rwita “agasuzuguro” ibyavuzwe n’Ububiligi runahagarika inama yari kubahuza.

Mu itangazo rye ku wa mbere, Minisitiri w’intebe wungirije akaba na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi Sophie Wilmès avuga ko yamenye iby’isomwa ry’urubanza rwa Bwana Rusesabagina i Kigali.

Ati: “Ku ndunduro y’uru rubanza kandi nubwo hari ibyo u Bubiligi bwakomeje gusaba, bigaragara ko Bwana Rusesabagina ataburanishijwe mu rubanza runyuze mu mucyo kandi rutabera; by’umwihariko ku bijyanye n’uburenganzira bwo kwiregura”.

Kubera ibyo Madamu Wilmès yatangaje, leta y’u Rwanda yavuze ko inama impande zombi zateganyaga kugirana ku ruhande rw’inama rusange ya ONU/UN i New York “itakibaye”.

Madamu Wilmès anavuga ko ihame ryo mu bucamanza ryo gufata uregwa nk’umwere kugeza ahamijwe icyaha na ryo “ritubahirijwe”. Ati: “Ibi rero bituma hibazwa ku rubanza no ku mwanzuro w’urukiko”.

Leta y’u Rwanda yaraye isubije ku byatangajwe n’Ububiligi, ivuga ko “bigaragaza agasuzuguro kagaragajwe n’Ubwami bw’Ububiligi ku bucamanza bw’u Rwanda kuva uru rubanza rwatangira, nubwo habayeho umusanzu ukomeye w’inzego bireba z’Ububiligi mu iperereza kuri uru rubanza”.

Itangazo rya leta y’u Rwanda ryongeyeho riti: “Abiciwe mu bitero by’iterabwoba bya FLN, ni byo ntibazwi cyane, na bo bafite uburenganzira bungana ku butabera cyo kimwe n’ubwa Bwana Rusesabagina n’abo bareganwa”.

Abaregwa bari mu rukiko
Rusesabagina, utari mu cyumba cy’urukiko ubwo urubanza rwasomwaga, yaregwaga hamwe n’abandi 20

Ku ruhande rwayo, Amerika, aho umuryango wa Rusesabagina utuye muri leta ya Texas, yavuze ko “ihangayikishijwe no guhamywa ibyaha kwakozwe na Leta y’u Rwanda” kw’umuturage wayo wemewe n’amategeko.

Mu itangazo, umuvugizi w’ububanyi n’amahanga bw’Amerika Ned Price yagize ati: “Ibitangazwa by’uko ibisabwa mu butabera bitabayeho bituma hibazwa ku kutabogama kw’umwanzuro w’urubanza”.

“Twakomeje kugaragaza akamaro ko kubaha ibisabwa byose mu mategeko muri iyi miburanishirize kandi twagaragaje guhangayika ko ibi bisabwa bitakurikijwe mu buryo butabogamye bujyanye n’ibyo u Rwanda rwiyemeje ku rwego mpuzamahanga”.

“Duhangayikishijwe n’uko ibyo Bwana Rusesabagina yagaragaje yanze bijyanye no kutemererwa guhura n’abunganizi be mu ibanga kandi mu buryo butabangamiwe n’inyandiko zijyanye n’urubanza ndetse no kuba mu ntangiriro yarangiwe abunganizi”.

Bwana Price yongeyeho ati: “Dushishikarije Leta y’u Rwanda gufata ingamba zo gusuzuma izi nenge mu rubanza rwa Bwana Rusesabagina no gushyiraho uburyo bwo gukumira inenge nk’izi mu gihe kiri imbere”.

Bwana Rusesabagina yamenyekanye ku isi nyuma y’inkuru ye itavugwaho rumwe yashingiweho filime ‘Hotel Rwanda, ivuga ko yarokoye abantu barenga 1,200 mu gihe cya jenoside yo mu Rwanda mu 1994.

Ibyaha yahamijwe bijyanye n’ibitero byagabwe ku Rwanda n’umutwe wa FLN wari uw’impuzamashyaka ya MRCD-UBUMWE yari umwe mu bakuru bayo.(BBC)