USA yahaye u Rwanda inkunga ihwanye na miliyoni 131Frw yo kurwanya COVID-19

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahaye u Rwanda inkunga y’ibikoresho byo kwa muganga bihwanye na miliyoni 131 z’amafaranga y’u Rwanda, bizifashishwa mu kurinda COVID-19 abaganga, abaforomo, abakozi bo ku bitaro ndetse n’abarwayi.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu, taliki ya 12 Kanama, cyobowe na Ambasadri wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman, kigizwe n’inkunga z’ibikoresho bitandukanye birimo uduphukamunwa dukoreshwa mu buvuzi, uturindantoki tw’abaganga, inkweto zo mu bwoko bwa bote zambarwa n’abaganga, n’udupfukamunwa two mu bwoko bwa “N95” tuzifashishwa mu gufasha abarwayi bafite ibibazo byo guhumeka.

Ibi bikoresho bikazahita bihabwa abaganga mu bitaro n’ibigo nderabuzima 349 mu turere 25 mu gihugu hose.

Iyi myambaro y’ubwirinzi ikaba yaratanzwe na Ministeri y’Ingabo yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibishyikiriza umushinga uterwa inkunga na USAID, ukanaba ukorana na Minisiteri y’Ubuzima y’u Rwanda mu gufasha ibitaro n’ibigo nderabuzima mu turere dutandukanye mu Rwanda witwa “Ingobyi.”

Uyu muhango ukaba wabereye kuri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu rwego rwo guhana ya ntera ya metero imwe, umuhango akaba wabereye hanze.

Uretse Ambasaderi, abanda bawitabiriye barimo Umuyobozi Wungirije w’ Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima RBC), James Kamanzi, abahagarariye umushinga USAID Ingobyi, Umuyobozi wa USAID mu Rwanda, Leslie Marbury, n’abahagariye Minisiteri y’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda.

Ibi bikoresho b’ubwirinzi bizwi nka Personal Protective Equipment cyangwa PPE mu rurimi rw’Icyongereza, bizafasha abaganga guhagarika ikwirakwiza rya COVID-19. Uturindantoki, inkweto zo mu bwoko bwa boti, n’udupfukamunwa N95 dufasha abafite ibibazo byo guhumeka, bizafasha baganga kwirinda ubwabo, ndetse no kurinda abarwayi, nka ba barwayi bakeneye kwitabwaho n’abaganga muri iki gihe cy’icyorezo COVID-19.

Iyi nkunga yatanzwe uyu munsi, ni imwe mu nkunga ihwanye na miliyari 11 y’amafaranga y’u Rwanda Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimaze guha u Rwanda, mu rwego rwo kurufasha muri gahunda yarwo yo kurwanya COVID-19. Harimo inkunga yo kubaka kandagira ukarabe zubatswe mu turere dutandukanye tw’u Rwanda, infashanyo muri gahunda yo gukangurira abanyarwanda kwirinda no kurwanya COVID-19, n’ibindi bikoresho bikenerwa mu buvuzi nka za mashini zifasha guhumeka bita “ventilators”; ibikoresho byagenewe kubika neza imyanda ngo itanduza abayegereye (biohazards bags); imiti yabugenewe, amasabune yo gukaraba ndetse n’ibitanda byahawe ibitaro bitandukanye.

Iyi nkunga itanzwe uyu munsi, ikaba yarashobotse ku bufatanye n’Ikigo Gishinzwe Ubutabazi cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyitwa mu rurimi rw’icyongereza The United States Overseas Humanitarian Disaster Assistance and Civic Aid (U.S. OHDACA), gitewe inkunga na Minisiteri y’Ingabo ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyangwa the United States Department of Defence (U.S. DOD). Inkunga ya OHDACA ifasha Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda mu kubaka ubushobozi mu guhangana na COVID-19. Inkunga ya OHDACA ikaba ishimangira ubushake bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kwifuriza u Rwanda ubuzima buzira umuze.

Ambasadri wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman
Umuyobozi Wungirije w’ Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima RBC), James Kamanzi hamwe na Ambasaderi Peter Vrooman
Umuyobozi wa USAID mu Rwanda, Leslie Marbury
Amb Vrooman imbere y’ibikoresho