Uruzinduko rwa Samia: Abanyarwanda bashyirwaho amananiza mu gukorera muri Tanzania

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan ategerejwe mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi aho azasura ibikorwa birimo iby’abikorera, ni mu gihe hari abavuga ko bananizwa mu gukorera muri Tanzania.

Umuyobozi w’ishami ry’ubucuruzi mu rwego rw’Abikorera PSF, Dr. Joseph Akumuntu avuga ko umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Tanzania ari umubano bishimira bitewe nuko hejuru ya 90% y’ibicuruzwa byinjira mu gihugu bica ku cyambu cya Dar Saalam, ku buryo ku mupaka wa Rusumo uhuza u Rwanda na Tanzaniya ku munsi haca byibuze amakamyo ari hagati ya 350 -450.

Gusa ngo haribyo basanga byaganirwaho bikiri imbogamizi nkuko yabitangarije RBA.

Ati “Uyu munsi mu by’ukuri ntabwo byoroshye nk’umunyarwanda kujya gufungura kompanyi muri Tanzaniya, kuko bisaba ko haba harimo Umunyatanzaniya ufitemo imigabane myinshi, ugasanga ari imbogamizi hakabamo n’uko no kubona icyangombwa cyo gukora bitoshye hakabamo nuko ibicuruzwa by’u Rwanda byemerewe iminsi 14 bigeze port ya Dar es Saalam, ariko usanga iyo minsi idahagije, cyane cyane ko hari ibindi bihugu nabyo byo muri EAC byagiye bihabwa iminsi igera kuri 30.”

Depite Fatuma Ndangiza wahagarariye u Rwanda muri Tanzania uyu munsi akaba ari mu nteko y’umuryango uhuje ibihugu bya Afurika y’i Burasirazuba(EALA) avuga ko uruzinduko nk’urwo ruba rugamije ibijyanye no gutsura no gukomeza umubano imbogamizi zitandukanye zisuzumirwamo.

Ku ruhande rw’abanyatanzania bavuga ko u Rwanda ruborohereza.

Umunyatanzania, Dittfurth Patrick Joseph uhagarariye ibigega by’ibikomoka kuri peteroli Oil Com bifite ishoramari rya Miliyoni 10 z’amadorali, avuga ko gushora imari mu Rwanda ari igikorwa bishimira bitewe nuko boroherezwa mu buryo bwose igihe nta buriganya umushoramari agaragaje mu mikorere.

Agira ati “Turishimira gukorera mu Rwanda bitewe nuko u Rwanda ari kimwe mu bihugu byorohereza ishoramari kuko buri wese ahabwa amahirwe angina, upfa kuba wishyuye imisoro neza ubwo nawe uzakora ubucuruzi neza.”

“Nta buriganya cyangwa gukwepa imisoro bihari niba ukurikiza amategeko y’igihugu aha ni ahantu heza ho gukorera cyeretse uri umuntu ufite uburiganya, naho ubundi na bagenzi bacu b’Abatanzaniya duhora tubagira inama ndetse na Ambasade ikatugira inama yo kubahiriza amategeko ya hano uyubahirije rwose nta kibazo wagira.”

Uhagarariye ihuriro rihuza ishuti z’abanyarwanda n’abanyatanzaniya mu Rwanda Dr. Musemakweli John avuga iri huriro rishingiye ku guteza imbere umubano ushingiye ku bushuti rimaze imyaka isaga 20, kandi bari mu biganiro ku buryo bafatanya bakorohereza abacuruzi bo mu Rwanda  begerezwa ibicuruzwa

Uhagarariye igihugu cya Tanzaniya mu Rwanda, Ernest Jumbe Mangu avuga ko uruzinduko rwa Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan ari uruzinduko rufitiye inyungu abaturage bo mu bihugu byombi.

Ati “Ni urugendo rufite agaciro cyane bitewe n’uko ibi ari ibihugu 2 bihana imbibi kandi dufitanye umubano mu bucuruzi, ni byiza ko duteza imbere umubano hagati y’ibi bihugu kugirango duteze imbere ubucuruzi.”

“U Rwanda ni igihugu cy’ingenzi kuri Tanzaniya nk’uko na Tanzaniya ari igihugu gifite akamaro ku Rwanda, bitewe n’uko ni abaturanyi bakenerana kuri byinshi, kandi urabizi ko ntawuhitamo umuturanyi ni ngombwa rero ko ibi bihugu 2 bigomba gukora ibishoboka kugirango biteze imbere umubano wabyo.”

Imibare ishyirwa hanze n’ikigo Comtrade igaragaza ko ibicuruzwa  u Rwanda rwohereza muri Tanzania bigeze ku gaciro ka Miliyoni 295 z’amadorali yamerika, akaba aricyo gihugu cyiza ku mwanya wa 6 nyuma y’Ubushinwa, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Arabie Saudite n’Ubuhinde.

Ku rundi ruhande kandi  ibyo iki gihugu cya Tanzaniya cyohereza mu Rwanda bigeze kuri miliyoni 523 z’amadorali yamerika, bityo u Rwanda rukaba ruza ku mwanya wa 7 mu bihugu iki gihugu cyoherezamo ibicuruzwa byinshi nyuma y’Ubushinwa, ubuhinde, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Arabi saudite, Afurika y’Epfo na Kenya.

 

3 thoughts on “Uruzinduko rwa Samia: Abanyarwanda bashyirwaho amananiza mu gukorera muri Tanzania

  1. Biri mu muco n’imyumvire y’abatanzania kwemera umuntu uvuga neza Igiswahili kurusha uko asa naho Ava kuko bamwibonamo niyo mpamvu twagombye gushyira imbaraga mu gukoresha Igiswahili mumigenderanire n ‘ imihahiranire na Tanzania !

  2. Kugirango abatanzaniya bakwiyumvemo neza ni uko uba uvuga Igiswahili kurusha uwo uriwe cg aho uvuye nicyo gituma tugomba gushyira imbaraga mu gukoresha Igiswahili mumigenderanire n imihahiranire hagati y’ U RWANDA n’a Tanzania

  3. Umubano wurwanda na Tanzaniya usugire usagambe Kandi bwabanyarwanda bahabwe umudendezo mubucuruzi bwomuri tanzaniya

Comments are closed.