Nigeria: Umunyeshuri yashenguwe no kubona umurambo w’inshuti ye mu isomo bigaga

Mu ruhererekane rw’amabaruwa yo muri Africa, umunyamakuru wo muri Nigeri Adaobi Nwaubani yanditse ku kuri kubabaje ku mirambo “y’abatazwi” yoherezwa mu mashuri y’ubuvuzi ngo bayigireho.

Enya Egbe umunyeshuri wiga ubuvuzi byabaye ngombwa ko ahunga agasohoka mu isomo rya ‘anatomie’ nyuma yo gushengurwa no kubona umurambo yari asabwe kwigaho.

Uyu munyeshuri w’imyaka 26 aribuka neza ko kuwa kane nimugoroba mu myaka irindwi ishize muri University of Calabar ya Nigeria yari kumwe n’abanyeshuri bagenzi be ku meza atatu buri imwe iriho umurambo wo kwigaho.

Mu kanya gato, yavugije induru arasohoka.

Umurambo itsinda rye ryari rigiye gufungura ngo ryige wari uwa Divine, inshuti ye yo mu myaka irenga irindwi.

Yarambwiye ati: “Twajyaga tujyana guceza. Hari imyobo ibiri y’amasasu mu gituza cye iburyo.”

Oyifo Ana ni umwe mu banyeshuri benshi bakurikiye Egbe hanze basanga ari kurira.

Madamazela Ana ati: “Imirambo myinshi twakoreshaga mu ishuri yari ifite amasasu muri yo. Nagize agahinda cyane mbonye ko bamwe muri abo atari abanyabyaha koko.”

Ana yongeraho ko muri icyo gitondo yari yabonye imodoka ya polisi yuzuye imirambo ku ishuri ryabo ry’ubuvuzi, rifite uburuhukiro bw’abapfuye bifatanye.

Bwana Egbe yahise yoherereza ubutumwa umuryango wa Divine, wari umaze igihe ushakishiriza umwana wabo kuri ‘stations’ za polisi zitandukanye, nyuma y’uko we n’inshuti ze eshatu bafashwe n’abashinzwe umutekano bataha bavuye aho bari basohokeye.

Umuryango we nyuma waje gushyikirizwa uwo murambo.

Umwaka ushize muri Nigeria habaye imyigaragambyo ikomeye yo kwamagana ubugizi bwa nabi bukorwa na polisi cyane itsinda ryayo ryiswe Special Anti-Robbery Squad (SARS)
Umwaka ushize muri Nigeria habaye imyigaragambyo ikomeye yo kwamagana ubugizi bwa nabi bukorwa na polisi cyane itsinda ryayo ryiswe Special Anti-Robbery Squad (SARS)

Ibyo Egbe yabonye byavumbuye byombi ibijyanye n’imirambo mu mashuri y’ubuvuzi hamwe n’igishobora kuba ku bishwe n’igipolisi.

Hagati y’ikinyejana cya 16 na 19, amategeko atandukanye mu Bwongereza yemerera imirambo y’abagizi ba nabi bahanishijwe urwo gupfa ko ihabwa amashuri y’ubuvuzi ngo yifashishwe muri siyansi.

Muri Nigeria, itegeko ririho ryemerera amashuri y’ubuvuzi “imirambo y’abatazwi” iri mu buruhukiro bw’abapfuye. Leta kandi iba nyiri imirambo y’abagizi ba nabi bishwe, nubwo igihano cyo kwicwa giheruka gutangwa mu 2007.

Hejuru ya 90% y’imirambo ikoreshwa mu mashuri muri Nigeria ni “abanyabyaha bishwe barashwe”, nk’uko ubushakashatsi bwo mu 2011 bw’ikinyamakuru cy’ubuvuzi Clinical Anatomy bubivuga.

Mu by’ukuri, ibi bivuze ko ari abakekwaga bishwe n’abashinzwe umutekano. Ikigereranyo cy’imyaka yabo ni hagati ya 20 na 40, kandi 95% byabo ni abagabo, batatu kuri bane ni abo mu cyiciro cy’abakene. Gutanga umurambo ku bushake buri kuri zero.

Emeka Anyanwu, umwalimu wa ‘anatomy’ muri University of Nigeria, uri mu bakoze ubwo bushakashatsi ati: “Imyaka 10 nyuma yabwo ntacyahindutse.”

‘Akazi k’imbangukiragutabara

Umwaka ushize, leta ya Nigeria yashyizeho amatsinda muri za leta ziyigize zitandukanye yo gukora iperereza ku bwicanyi bushinjwa igipolisi.

Byari ugusubiza imyigaragambyo ikomeye ya #EndSars yari yatangiye bivuye ku mashusho y’undi musore wishwe bivugwa ko yarashwe n’abapolisi ba SARS muri leta ya Delta.

Benshi mu batanze ubuhamya kuri ariya matsinda bavuze ku bantu babo bafashwe n’abashinzwe umutekano ntibongere kubabona ukundi.

Polisi kenshi yireguraga ko abishwe ari abajura bitwaje intwaro barasanye nabo, mu gihe umuvugizi w’igipolisi Frank Mba yambwiye ko atazi na hamwe polisi yahaye imibiri amashuri ngo ayigireho ‘anatomie’.

Umwe mu bigaragambya ari mu gitaramo cya muzika i Lagos mu kwa 10/2020 yerekana ikimenyetso cyo kwamagana ubwicanyi bwa SARS
Umwe mu bigaragambya ari mu gitaramo cya muzika i Lagos mu kwa 10/2020 yerekana ikimenyetso cyo kwamagana ubwicanyi bwa SARS

Mu nyandiko yohererejwe ubucamanza muri leta ya Enugu, umucuruzi Cheta Nnamani w’imyaka 36 yavuze ko yabonye abashinzwe umutekano bajyana imirambo y’abo bishe nyuma y’iyicarubozo mu gihe cy’amezi ane yamaze afunze.

Yavuze ko ijoro rimwe, yasabwe gupakira imirambo itatu mu modoka, akazi aho bafungirwa kazwi nka ‘Akazi k’imbangukiragutabara’.

Polisi yahise imuboha imushyiramo imbere bajya hafi aho kuri University of Nigeria Teaching Hospital (UNTH), aho Bwana Nnamani yasohoye iyo mirambo. Ikajyanwa n’abakora mu buruhukiro bw’abapfuye.

Nnamani yambwiye ko yatewe ubwoba ko nawe ayo ari yo maherezo ye.

Mu majyepfo ashyira uburasirazuba mu mujyi wa Owerri, uburuhukiro bw’abapfuye bw’ibitaro byigenga bya Aladinma bahagaritse kwakira imirambo “y’abanyabyaha” kuko kenshi polisi itabahaga imyirondoro yabo cyangwa ngo imenyeshe ababo.

Ibi byatumaga imirambo y’abantu batazwi iba myinshi kugeza ubwo leta yageraga aho igatanga uburenganzira bwo kuyishyingura mu kivunge.

Ugonna Amamasi ukuriye ubwo buruhukiro ati: “Rimwe na rimwe polisi yaduhatiraga kwakira imirambo ariko tukababwira ko bagomba kuyijyana ku bitaro bya leta.

“Uburuhukiro bw’abapfuye bwigenga ntabwo bwemerewe guha imirambo amashuri y’ubuvuzi ariko uburuhukiro bwa leta burabyemerewe.”

Bene wabo mu mwijima

Fred Onuobia, umunyamategeko, avuga ko imiryango y’abantu bishwe byemewe n’amategeko kubera ibyaha yemerewe gutwara imirambo yabo.

Ati: “Iyo nta muntu uje kuwutwara mu gihe runaka, nibwo imirambo yoherezwa ku bitaro byigisha ubuvuzi.

“Ariko ibintu ni bibi kubera ubwicanyi budaciriwe urubanza, kuko benewabo ntibamenya iby’ababo bishwe ndetse ntibamenya aho imirambo yabo iri.”

Ni ku bw’amahirwe umuryango w’inshuti ya Egbe, Divine, wabashije kumushyingura mu cyubahiro akwiye.

Ishyirahamwe ry’abahanga muri Anatomie muri Nigeria ubu riri gusaba ko haba impinduka mu itegeko kugira ngo uburuhukiro bw’abapfuye bujye buba bufite imyirondoro yose yuzuye n’ubushake bw’umuryango mbere yo guha imirambo amashuri.

Ryanashyizeho uburyo bwo gushishikariza imiryango ibishaka gutanga ababo bapfuye mu nyungu za siyansi.

Olugbenga Ayannuga ukuriye iryo shyirahamwe ati: “Bizasaba kwigisha cyane kugira ngo abantu babone ko gutanga umurambo ari mu nyungu za sosiyete.”

Naho kuri Egbe, yahungabanyijwe cyane no kubona umurambo w’inshuti ye ku buryo yahagaritse kwiga igihe cy’ibyumweru, kuko buri gihe uko ageze ku muryango w’ishuri rya ‘anatomy’ yabonaga Divine .

Egbe yaje kurangiza umwaka umwe nyuma y’abo biganaga, ubu akora muri laboratoire y’ibitaro muri leta ya Delta.

Umuryango wa Divine warakurikiranye ugera ku bashinzwe umutekano bamwe birukanwe ku kazi kabo bashinjwa kumwica.

Ubutabera bw’igice ariko buruta abanya-Nigeria batabona na buto, bafite ababo bicwa n’abapolisi imirambo yabo ikaba yajyanwa mu mashuri y’ubuvuzi ahatandukanye mu gihugu.

Ivomo: BBC