Ibuka ntiyiteguye gukorana n’ “ishyirahamwe rishya ry’abarokotse jenoside”

Abanyarwanda batuye ku migabane y’Uburayi n’Amerika bamuritse ku mugaragaro ishyirahamwe, “Igicumbi: Ijwi ry’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi”, hagati aho Ibuka ntiyiteguye gukorana naryo.

Mu muhango wabereye kuri murandasi kuri icyi cyumweru, umuyobozi w’Igicumbi, Philippe Basabose, wigisha muri Kaminuza ya Memorial University muri Canada, yatangiye azirikana abazize jenoside kandi avuga ko abayirokotse bafite byinshi bazira, akaba yifuza gukorana n’indi miryango irengera uburenganzira bwabo.

Ingingo ya gatatu y’amategeko agenga iryo shyirahamwe “Igicumbi” ivuga ko “rigamije guteza imbere ubutabera n’ukuri kuri jenoside yakorewe Abatutsi, gusigasira umurage no guhagararira abarokotse mu birebana na jenoside.

Philippe Basabose yabwiye ijwi ry’Amerika ko bazakorana n’andi mashyirahamwe arengera uburenganzira bw’abarokotse, ndetse n’umuryango “Ibuka” uhuriyemo ayo mashyirahamwe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Ibuka, Naphtal Ahishakiye, yabwiye Ijwi ry’Amerika ko Ibuka ititeguye gukorana n’Igicumbi: “ Ni abantu bagaragayeho gupfobya no guhakana jenoside yakorewe Abatutsi, bashyigikira ku buryo bweruye abayipfobya n’abayihakana”.

Yakomeje agira ati: “Nta muryango w’abarokotse Jenoside wagira ikintu icyo aricyo cyose uhuriraho nabo. Icyo duhurizaho ni ukubagaya no kubamagana, nta muntu ukwiye kugira icyo akorana na bariya bantu kuko bagize amahitamo mabi adakwiriye”.