Urukiko rw’Ubujurire rwashimangiye igihano cyahawe Rwema wayoboraga AMIR

Urukiko rw’Ubujurire rwa Karongi rwahamije icyaha cyo gusambanya ku gahato umugabo witwa Rwema John Peter umwana w’umukobwa, maze rumukatira igifungo cy’imyaka itanu nk’uko byemejwe n’Urukiko rubanza, no guha uwo yahohoteye indishyi z’akababaro zingana na miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwandan’ igihembo cy’avoka kingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500.

Aya mafaranga yose hamwe ni miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana atanu nk’uko byemejwe n’Urukiko rubanza. Ni mu rubanza rwabaye ku wa 22 Nyakanga 2018.

Rwema John Peter wari «Executive Director» wa Association of Microfinance Institutions in Rwanda (AMIR), ku wa 16/10/2017, mu gihe cya saa tanu z’ijoro nibwo yasambanyije ku gahato umukobwa bari bahuriye muri Hotel Eden Golf i Karongi, aho bari bacumbitse mu gihe bateguraga igikorwa cyo gutangiza icyumweru cy’ibigo by’imari iciriritse mu Rwanda, cyagombaga kubera mu Ntara y’Iburengerazuba ku wa 17/10/2017.
Ibyo bikiba, uyu mukobwa yihutiye kubivuga ndetse yihutira no kujya kwa muganga ku buryo n’ ikirego cye yahise agishyikiriza Ubugenzacyaha muri iryo joro.

Kuba uyu mukobwa yaratabaje, ndetse akihutira no kubigeza ku nzego zishinzwe iperereza no gushaka ibimenyetso, byatumye habasha kuboneka ibimenyetso bidashidikanywaho by’uko RWEMA John Peter yakoze icyaha koko.

Hashingiwe ku bimenyetso byari byabonetse mu iperereza ,byatumye Ubushinjacyaha burega RWEMA John Peter mu Rukiko Rwisumbuye rwa Karongi icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Mu rubanza RP 00229/2017/TGI/KNG rwaciwe kuwa 22/02/2018,Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi rwemeje ko ahamwa n’icyaha aregwa, rumuhanisha igifungo cy’imyaka itanu (5), runamutegeka guha uwo yasambanyije ku gahato , indishyi zingana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri (2.000.000 Frw) n’igihembo cy’Avoka kingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atanu (500.000 Frw).

Uregwa ntabwo yishimiye imikirize y’Urubanza maze bituma ajuririra mu Rukiko Rukuru. Urubanza ruhabwa Numero RPA 00068/2018/HC/RSZ

Ubushinjacyaha Bukuru burasaba abantu bose kurwanya no kwirinda ibyaha by’Ihohoterwa rishingiye ku gitsina; burasaba kandi abakorerwa ibi byaha kutabihishira, kuko iyo babivuze bikiba, bituma ibimenyetso bibasha kuboneka bityo uwakoze icyaha akagihanirwa.

Ntakirutimana Deus