Gatabazi avuga ko bafite inkomanga y’ibyo Perezida Kagame yababwiye mu mwiherero uheruka

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney avuga ko bahagurukiye kurwanya ikibazo cy’imirire mibi, bakigaya ko iki kibazo cyabonywe na Perezida wa Repubulika ari bo bari bakwiye kubibona mbere bakabirwanya.

Mu mwiherero wa 15 w’abayobozi bakuru b’igihugu ubera i Gabiro mu karere ka Gatsibo, ku mbere tariki ya 26 Gashyantare 2018, mu ijambo rye riwutangiza, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yanenze cyane abayobozi cyane cyane ab’inzego z’ibanze bategera abaturage kugeza aho bugarizwa n’imirire mibi ndetse n’umwanda.

Perezida Kagame yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze ibisobanuro by’impamvu mu bice bitandukanye by’igihugu hari ahakigaragara umwanda n’abana bagwingiye kimwe n’abataye amashuri. Yababwiye ko ari ibintu bimaze imyaka 15 biganirwaho ariko byaburiwe umuti, nyamara bahari.

Ati “Muzi ikibazo turwana na cyo cy’imirire mibi y’abana bacu bato, imyaka itatu ya mbere iyo bayitakaje … hari ibitagaruka. Iyo wabitakaje icyo gihe n’iyo wagira gute hari ibitagaruka. Ibyo tubivuze igihe kinini. Kuki mu mirire twajya mu ba nyuma? Ni ukubera iki?”

Yongeyeho ati “Ubu muzavuga ngo habuze amafaranga, habuze ibyo kurya! Habuze kubyumva kugira ngo mumenye ko iki ari ikibazo? Habuze iki? Habuze kubiganira se ntabwo bivugwa buri munsi? Habuze iki?”

Akomeza agira ati “Abana usanga ku muhanda, ku nzira, umwanda… iki tukivuze inshuro zingahe? Meya b’uturere mwicaye he? Ibyo mvuga murabibona ntimubibona? Namwe mujyayo ariko ntimubona? Murabibona ntimubibona? Birahari kubera iki? Muraza kunyihanganira narambiwe amagambo; ndashaka ko tuganira, mumbwire ikibazo ni iki?”

Abayobozi b’uturere bahawe ijambo, hafi ya bose baganisha ku kwemera ko hari uburangare bwabayeho bwo kutajya mu baturage bagaherera mu gukoresha inama gusa bazi ko aribyo bitanga umusaruro.

Guverineri Gatabazi avuga ko bakomanzwe ku mutima n’impanuro bahawe icyo gihe, bakaba bariyemeje gufata ingamba zikomeye mu guhangana n’iki kibazo.

Ati “Iyo Perezida wa Repubulika ageze aho abona ko hari umwana wo mu mudugudu wagwingiye cyangwa wo mu kagari, ni ikibazo kiba kikwereka ko wa muyobozi wagombaga kuba yarabibonye mbere y’igihe aba yaratakaje inshingano ze. So ibyo byaratubabaje. Kuba byaratubabaje ni nayo mpamvu dukora inama nk’izi ngizi kugira ngo dufate ingamba, bigiye no kwinjira mu mihigo.”

Gatabazi atanga urugero ko bidakwiye ko Akarere nka Gakenke na Burera keza imyaka myinshi usanga harimo umubare munini w’abana bagwingiye bafite imirire mibi.

Ati “Birasaba ko abayobozi bagera muri izo ngo. Niba njye namanutse nkagera ku kagari, meya akagera ku kagari, (Executif) Gitifu akagera mu rugo rw’umuturage noneho umuturage akamenya bwa bumenyi bumusanze ha handi….”

Avuga ko kurwanya iki kibazo bigiye kwinjira mu mihigo. Hazinjizwamo ibyo kuboneza urubyaro no kubyarira kwa muganga ndetse no kwishyura mituweli ku kigero cy’100%.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko bagenzura ibijyanye na gahunda za Leta zigamije kurwanya ikibazo cy’imirire kandi ugerageje kuzicunga nabi akurikiranwa. Bakora ibishoboka byose kandi ngo bigishe abagabo kutikubira amata atangwa n’inka zitangwa muri gahunda ya Girinka Munyarwanda.

Muri iyi ntara hari abana basaga 1300 bafite ikibazo cy’abana bari munsi y’imyaka 5 bagwingiye. Mu gihe impuzandengo y’abafite iki kibazo mu Rwanda bagera kuri 38%, muri iyi ntara bagera kuri 49%.

Ntakirutimana Deus