Gatabazi araburira abatekereza kunyereza Shisha Kibondo nyuma yo kwirukana Gitifu ayizira

Abafite igitekerezo cyo kunyereza cyangwa kugura ifu ihabwa abana bagaragaza ikibazo cy’imirire mibi(Shisha Kibondo) barihanangirizwa ko uzabikora azabihanirwa nk’uko byabaye ku muyobozi umwe muri aka karere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusarabuye mu karere ka Burera yirukanywe mu mezi atatu ashize azira gucuruza amata ya Shisha Kobondo muri uyu mwaka. Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney abwira abagifite igitekerezo cyo kunyereza ubu bufasha ko batazatinda kubona ko bibeshye.

Uretse uyu kandi hari abakozi batatu bakoraga ku kigo nderabuzima cya Ruhombo giherereye mu karere ka Burera, bakurikiranyweho kunyereza ifu ya Shisha Kibondo muri Werurwe uyu mwaka.

Shisha Kibondo ni ifu y’igikoma ikungahaye ku ntungamubiri igenerwa abana bari hagati y’ amezi atandatu na makumyabiri n’ane n’abagore bonsa bari mu miryango ibarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe bagenerwa nk’inkunga ikaba ibafasha gukura neza.

Inkunga itangwa muri iki gikorwa ifasha abana basaga 1300 bo muri iyi ntaragaragaje ikibazo cyo kugwingira kubera imirire mibi. Mu

Gatabazi avuga ko hari aho bahiye bimva bamwe bayise Shisha mugabo abandi bakayicuruza.”

Muri iyi ntara kandi ngo hari abagiye bafungwa n’abirukanywe bazira imicungire mibi y’iyi gahunda.

Ati ” Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusarabuye byagaragaye ko afite iduka ryari ririmo Shisha kibondo muri Kagogo mu Cyanika, twaramukurikiranye, tuza kugera ubwo tubona iryo duka rye. Turamukurikirana we n’umugore we hanyuma avanwa mu kazi.”

Yongeraho ati “Umuyobozi ugaragaye mu bucuruzi bwa Shisha Kibondo, ugaragaye gukoresha nabi, ugaragaye mu kudakurikirana imikoreshereze ya shisha kibondo tumukurikirana mu buryo bw’ibihano byatangwa mu buyobozi, ubifatiwemo mu buryo bw’ubucuruzi arahanwa kuko biba bihindutse inshinjabyaha.”

Akomeza avuga ko kwirukanwa mu kazi ari igihano abona kitoroshye.

Mu kubaburira agira ati “Undi na we ufite iyo mitekerereze ararye ari menge, yicare yiteguye…Shisha kibondo ni ugukiza ubuzima, ni gahunda iba ikomeye ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yo kuvuga ngo bariya bana barambabaje, mboherereje aya mata, ariko sinyohereje ngo anyobwe n’abatagomba kuyanywa…”

Zimwe mu ngamba zafashwe zirimo gushaka uko abahabwa amata muri gahunda yo kurwanya imirire mibi batayagurisha, ni muri urwo rwego ababyeyi bayahabwa afunguye. Umubyeyi uyahabwa kandi agirwa inama y’uko atagomba kuyasaranganya abandi.

Asaba abafite amakuru kuyatanga ngo abashaka gutobera iyi gahunda bahane.

Abana bari munsi y’imyaka 5 bagera kuri 38% bagaragaje ikibazo cyo kugwingira. Mu guhangaba no kugabanya uyu mubare no gufata ingamba ko iki kibazo cyarangira, Leta yafashe ingamba zo kugenera abana bari munsi y’imyaka ibiri amata n’ifu muri gahunda ya shisha Kibondo.

Ingingo ya 300 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ifuga ko uhamwe n’ubujura ahanishwa igifungo kuva ku mezi 6 kugeza ku myaka ibiri

Ntakirutimana Deus