Ubwo abangavu 17 000 batewe inda bazabyara abana bagwingiye- Rucyahana

Musenyeri John Rucyahana arasaba inzego zitandukanye guhagurukira ikibazo cy’abagabo bubatse batera inda abangavu, agaragaza n’ibibazo bikomeye iri hohoterwa rizateza igihugu.

Inzego zitandukanye mu Rwanda ziherutse gutangaza ko abangavu basaga ibihumbi 17 bagiye baterwa inda hirya no hino mu gihugu. Umuryango urengera uburenganzira bwa muntu Cladho wagiye utangaza ko aba bangavu usanga batereranwa n’imiryango yabo ibaha akato, ikabirukana cyangwa ikabahoza ku nkeke yo kubacunaguza, kandi abenshi batewe izi nda bagera kuri 63% ari abana biga mu mashuri abanza, mu y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12.

Uku gutereranwa n’imiryango ibaha akato ngo ni ikibazo gikomeye nk’uko bigarukwaho n’Umuyobozi wungirije w’akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwamariya Marie Claire, avuga ko mu gihe cy’itorero ry’abarangije ayisumbuye yafashe abakobwa bari batwite, umwe yamugeza iwabo bakamwanga.

Ati “Mugejejeyo se aravuga ati ‘icyo gicucu ni icya nyina nibahaguruke bajyane.”

Akandiye kuri nyina yabonaga acisha make na we yamuteye utwatsi ati “Mumujyane ku karere narakibwiye kirananira.”

Muri aka karere abangavu 724 batewe inda hagati y’imyaka 2016 na 2017 nk’uko byagaragajwe na Uwamariya ubwo hizihuzwaga umunsi w’umwana w’umunyafurika ku ruhande rw’amadini.

Musenyeri Rucyahana avuga ko iki kibazo gikomeye kandi kizasigira ibibazo bikomeye u Rwanda.

Ati ” Abatewe inda barikanga n’abana batwite bakikanga. Ubwo azabyara umwana wagwingiye, abo bose ibihumbi 17, kuko barirukanwa mu idini no mu muryango. Ibi bintu mu buryo buri siyantifiki biteye ubwoba.”

Akomeza asaba ko abagabo batera aba bana inda bashyirwa ahabona, amadini n’amatorero bikareka kubahishira.

“Mubashyire ahabona bareke kutwangiriza abana, be kutwononera abana.”

Rucyahana avuga ko umwangavu utwite iyo atewe inda imibereho ye n’uko afatwa bimugiraho ikibazo gikomeye ku buryo azavuka atameze neza, umubyeyi yakwirukanwa mu rugo agahura n’ibibazo byo kubura ibimutunga ugasanga umwana we agize ikibazo cyo kugwingira.

Aba bana bavuka muri iyi miryango ngo nibo ushobora gusanga bishora mu biyobyabwenge, abandi baba inzererezi, abandi bakagaragaza ibibazo bitandukanye bitewe n’ubuzima bubi babayemo butuma bagira ubumenyi buke.

Iki gihe ngo nibwo umwana yagombye kwitabwaho kuva agisamwa kugeza agize imyaka 5, kuko ngo muri icyo gihe aribwo ubwonko bwe bukura ku kigero cya 90%, 10 risigaye bugakura mu yindi myaka yose asigaje kubaho.

Umuryango wita ku kurengera abana “Save the Children” utangaza ko ¼ cy’abana ku Isi babura umusaruro mu mashuri bitewe n’imirire mibi isa n’iyabaye icyorezo mu bihugu byinshi bikiri mu nzira y’amajyambere.

Iyo umwana yahuye n’ikibazo cyo kugwingira yaba akiri mu nda cyangwa akagwingira yaravutse ,ntabwo ubwonko bwe bukura cyangwa ngo bukore neza ahubwo usanga ibiterezo bye biri hasi bitangana n’uko angana kuko ntabasha gutekereza neza ari nabyo akenshi bituma bene aba bana baba abaswa mu ishuri.

Ku bijyanye n’amadini hari amwe arwanya akato gahabwa abana batwaye inda n’asa n’agatiza umurindi. Urugero ni abirukana muri kolari no mu idindi, ariko Kiliziya Gatolika ifasha aba bana(abangavu batewe ibda n’abakobwa babyariye iwabo) agaciro kabo, iganiriza abatwaye izi nda, abana babyaye ikababatiza ari bato kugera ku mbyaro ebyiri.

Ntakirutimana Deus