Abahesha b’Inkiko b’umwuga 29 bahagaritswe burundu mu mwuga

Minisitiri w’Ubutabera Busingye Johnston araburira abahesha b’inkiko b’umwuga bakirangwa n’imikorere mibi ko batazihanganirwa niyo mpamvu abagera kuri 29 bamaze guhagarikwa burundu muri uyu mwuga.

Yabigarutseho mu nama y’inteko rusange y’urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga ifatanyije na Minisiteri y’Ubutabera yateranye mu mpera z’iki cyumweri.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Busingye Johnston yavuze ko batazihanganira Abahesha b’inkiko batubahiriza Amategeko.

Agaragaza imwe mu mwitwarire idashwitse iranga bamwe mu bahesha b’Inkiko b’Umwuga, irimo gukorana n’abiyita abakomisiyoneri, bamwe batunzwe no gutesha imitungo y’abantu agaciro kugirango abahesha b’Inkiko babone uko barangiza ibyemezo by’inkiko binyuze mu nzira zitubahiriza amategeko.

Ati “Ndanenga bikomeye, abahesha b’Inkiko bakigaragaraho imikorere idahwitse kuko biradusubiza inyuma, ndabamenyesha ko ku bufatanye n’ubuyobozi bw’urugaga rwanyu, twahagurukiye uwo ari we wese ushaka kwanduza isura y’uru rugaga, akanduza ubutabera bufite inshingano zo gukorera Abanyarwanda. Igihe cyo gutanga inama n’impanuro kirahari kandi kizahoraho, icyarangiye ni cyo kwihanganira amakosa, utazakora ibyo agomba gukora azabibazwa”.

Minisitiri Busingye, kandi yavuze ko abahesha b’Inkiko b’umwuga bagera kuri 29 bamaze guhagarikwa burundu mu mwuga, kuva uru rugaga rwatangira, bose bakaba bazira gukoresha nabi inshingano bahabwa n’itegeko rigenga Umwuga wabo.

Uhagarariye urugaga rw’abahesha b’inkiko b’umwuga Me Habimana Vedaste avuga ko ubuyobozi bw’urugaga bugiye gufatanya na minisiteri y’ubutabera bagakurukirana Abahesha b’inkiko b’umwuga bakora ibinyuranyije n’itegeko ribagenga.

Ati “ Ubu ubuyobozi bw’urugaga bufatanyinye na Minisiteri y’ubutabera bahagurukiye Abahesha b’Inkoko bakora ibinyuranyije n’itegeko rigenga umwuga, abo bagomba gukurikiranwa ndetse bakanahagarikwa burundu”.

Urugaga rw’Abahesha b’inkiko b’umwuga mu Rwanda rwatangiye gukora mu mwaka wa 2003, ubu rugizwe na 502, n’abandi bagera ku 100 bakoreshejwe ibizamini bateganya kwinjizwa mo mu minsi mike iri imbere.

Jean Aime Desire IZABAYO