Urubyiruko rw’Abanyeshuri 2000 bo muri kaminuza zo muri Afurika no hanze yayo bateraniye i Kigali

U Rwanda rwakiriye ugiye inama y’ihuriro ry’Abanyeshuri bo muri kaminuza zo ku mugabane wa Afurika no hanze yawo, inama iba ku nshuro ya 7.

Iteranye kuva kuwa 25-28 Nyakanga 2018, aho byari biteganyijwe ko yitabirwa n’Urubyiruko rw’Abanyeshuri rugera ku 2000 ruturutse mu bihugu bigera kuri 54 byo ku ugabane w’Afurika ndetse no hanze yayo.

Muri iyi nama haraganirwa by’umwihariko uburyo urubyiruko rwa Afurika rwagira uruhare mu kugera ku ntego z’iterambere rirambye no guharanira iterambere ry’Afurika yunze Ubumwe.

Umunyamabanga wa All-Africa Students Union, Peter Kwesi Kodjie ukomoka muri Ghana avuga ko iyi nama yemejwe kubera mu Rwanda kuko basanze hari byinshi urubyiruko rwa Afurika rushobora kwigira ku Rwanda.

Ati “ Hari ibihugu byinshi iyi nama yakagombye kuberamo, twahisemo ku ku nshuro yayo ya karindwi ko ibera mu Rwanda kuko twasanze hari byinshi urubyiruko rwa Afurika rushobora kwigira ku Rwanda, tuzaganira ku iterambere rya Afurika, tunarebere hamwe uko urubyiruko rwagira uruhare mu gushyira mu bikorwa intego z’iterambere rirambye rya Afurika”.

Umuyobozi wa PanAfrican Movement mu Rwanda, Musoni Protais avuga ko ari amahirwe urubyiruko rw’u Rwanda ruhawe yo kwigira ku bandi baturutse mu bindi bihugu, kandi rukabyaza umusaruro ayo mahirwe rwishakira ibisubizo.

Ati “ Amahirwe ya mbere ni uko urubyiruko rw’u Rwanda rusangira ibitekerezo n’abandi bazaba baturutse hirya no hino ku Isi, ayo mahirwe bagomba kuyabyaza umusaruro bishakira ibisubizo byateza imbere Afurika. Igikomeye ni uko urubyiruko rwacu rurenga ubwenge bahabwa mu mashuri makuru na za kaminuza, bagatekereza ku cyateza imbere umugabane wa Afurika batuyeho”.

Iyi nama yiswe “7th AFRICA STUDENTS AND YOUTH SUMMIT” yitabiriwe n’urubyiruko 1200 rw’abanyeshuri baturutse muma Kaminuza ndetse n’amashuri makuru mu Rwanda. Bamwe mu bayiteguye barimo Ishyirahamwe ry’urubyiruko rw’abanyeshuri mu Rwanda ruzwi, Intagamburuzwa.

IZABAYO Jean Aime Desire