PS Imberakuri imaze imyaka 10 nta mudepite ifite impungenge mu matora

Ishyaka PS Imberakuri riharanira imibereho myiza y’abaturage riratangaza ko rigiye guhatanira kwicara mu Nteko Ishinga amategeko, kandi ko ryizeye gutsinda kubera impamvu rigaragaza n’ubwo rigaragaza imbogamizi.

Iri shyama ryatanze urutonde rw’Abakandida 54 bazarihagararira mu matora y’Abadepite ateganyijwe mu ntangiriro za Nzeri 2018.

Umuyobozi waryo Mukabunani Christine, umuyobozi nyuma yo gutanga urutonde rw’abakandida b’iri shyaka, yavuze ko gahunda bafite mu kwiyamamaza ari ukwegera abaturage babafasha gucyemura ibibazo byabo ku buryo buri muturage wese azabibonamo.

Ati “Tuzagerageza kwegera abaturage bose kuko ibibazo by’abaturage nibyo dushaka ko bikemuka. Umunsi ku munsi tuzajya tuba hamwe n’abaturage ibibazo byabo tubikemure kuko nibo tuba dukorera”

Mukabunane asanga kandi hari imbogamizi nyinshi abaturage bafite zituruka ku kuba babura ibyangombwa bibafasha kwiyamamaza.

Ati “Turasaba abayobozi cyane cyane ab’inzego z’ibanze kutworohereza kugira ngo tubashe kwiyamamaza neza kuko hari abarwanashyaka bacu bamwe na bamwe badahabwa ibyangombwa kugira ngo babashe kwiyamamaza”.

Aha kandi akomeza avuga ko PS Imberakuri yashyize ho gahunda yo kuzorohereza inzego zose ya Abafite ubumuga, Urubyiruko ndetse n’abagore.

Ati “Inzego zose turazifite haba abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga bose turabafite nta n’umwe twasize inyuma kandi buri wese tumwiyumvamo kuko ishyaka ryacu nta numwe riheza cyangwa ngo rimusige inyuma”.

Abakandida

Abakandida

Avuga ko bafite icyizere cyo kuzegukana intsinzi bitewe n’igikundiro babona mu baturage cyane aho bagenda banyura ndetse anahamagarira buri wese kuzitabira ibikorwa byo kwiyamamaza by’iri Shyaka dore ngo ko hari byinshi bateganyirijwe.

PS Imberakuri yashinzwe mu mwaka wa 2008, yemererwa gukorera mu Rwanda Nk’ishyaka ryemewe n’Itegeko.

Izabayo Jean Desire