Urukiko mpuzamahanga, ICC rwatangaje ko rutazakangwa n’ibikangisho bya Amerika

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, CPI/ICC, ruvuga ko ruzakomeza gahunda yo guperereza ku byaha byaba byarakozwe n’ingabo z’Amerika muri Afuganisitani nk’ibisanzwe nta yindi nkomyi.
Ibi rubitangaje nyuma y’umunsi umwe gusa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ikangishije urwo rukiko ko yafatira ibihano abayobozi barwo, mu gihe bakora iryo perereza.

Ibyo ni ibyavugiwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku cyicaro gikuru cy’urwo rukiko mpanabyaha rigira riti: “Uru ni urukiko rwashyizweho hashingiwe ku itegeko, nta cyaduhagarika mu ntumbero yacu dushingira ku mahame agenga ubutabera.”

Kuri uyu wa mbere ni bwo umujyanama mu by’umutekano muri Amerika, John Bolton, yari yatangaje ko nta mishyikirano na mba ikenewe hagati y’uru rukiko n’ Amerika. Yunzemo kandi ko nta burenganzira bwo gucira urubanza umuturage w’ Amerika rufite, cyangwa se undi muturage waba akomoka mu gihugu kitasinye amasezerano ashyiraho urwo rukiko nk’uko bigaragara mu nkuru dukesha VOA.

Bolton ntiyagarukiye aho kuko yanavuze ko kuri Amerika uru rukiko nta gaciro rufite. Yaranguruye yumvikanisha ko nibibeshya bagakora iperereza ku bikorwa by’urugomo abasirikari ba Amerika baba barakoreye muri Afuganisitani, uru rukiko ruzafatirwa n’ibihano byo mu rwego rw’ubukungu.

Umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu Amnesty International wahise unenga imyitwarire y’Amerika uvuga ko bigaragaza agasuzuguro ku barokotse ibyaha by’intambara n’ababuze ababo bakeneye ubutabera.

Ntakirutimana Deus