Uwasifuye umukino w’u Rwanda na Cote d’Ivoire arashinja Ferwafa kugerageza kumuha ruswa

Jackson Pavaza Umunya-Namibia wasifuraga hagati mu mukino u Rwanda rwatsinzwemo na Cote d’Ivoire ibitego 2-1, avuga ko mbere y’umukino bamwe mu bakozi ba FERWAFA bamwingingiye ruswa akababwira ko bidashoboka bityo ahita anatanga ikirego muri CAF.

NNk’uko bigaragara ku kinyamakuru (NamibianSun), Jackosn Pavaza avuga ko mbere y’umukino abakozi ba FERWAFA barimo Eric Ruhamiriza ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA na Francois Regis Uwayezu, umunyamabanga mukuru, bamuzanye igipfunyika cy’amafaranga ari muri (Envellope Kaki). Pavaza ngo yaje kubona ari amafaranga menshi ariko ko atigeze apfundura ngo arebe uko yayabara, nyuma ngo nibwo yaje kubahakanira ababwira ko atarenga ku mategeko y’umwuga nk’uko Inyarwanda yabyanditse.

Aganira n’iki kinyamakuru cy’iwabo muri Namibia , Pavaza Jackson yagize ati” Amafaranga yari muri (Envelope) ntabwo nigeze ngerageza kuyabara gusa yari menshi mu by’ukuri. Nahise mbabwira ko ntayemera na gato kuko ntajya nemera impano mbere y’umukino nk’uko amategeko ya CAF abivuga. Narabyanze mpita ntanga raporo muri CAF mbabwira ibyambayeho”. Pavaza Jackson

Jackson Pavaza avuga ko yanze amafaranga yahawe na FERWAFA

Jackson Pavaza avuga ko yanze amafaranga yahawe na FERWAFA

Si ubwa mbere uyu musifuzi areze amakipe n’ibihugu mu kumuha ruswa akayanga kuko muri Gicurasi uyu mwaka yavuze ko mu mukino wa Total CAF Confederation Cup wahuje Raja Cassablanca (Maroc) na Aduana Stars  (Ghana).

Uyu musifuzi kandi yongeye guhura n’ikibazo cya ruswa mu 2015 ubwo yasifuraga umukino Kabuscorp de Palanca (Angola) na El Merreikh (Sudan).

Ruhamiriza Eric umuyobozi ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA na Ruboneza Prosper (Iburyo)

Ruhamiriza Eric umuyobozi ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA

Uwayezu Francois REgis (Iburyo) umunyamabanga mukuru wa FERWAFA na Rtd.Brig.Gen Sekamana Jean Damascene (Ibumoso) perezida wa FERWAFA

Uwayezu Francois REgis (Iburyo) umunyamabanga mukuru wa FERWAFA na Rtd.Brig.Gen Sekamana Jean Damascene (Ibumoso) perezida wa FERWAFA

Muri uyu mukino wakinwe ku Cyumweru tariki ya 9 Nzeli 2018, Cote d’Ivoire n’ubundi yahabwaga amahirwe nibo bafunguye amazamu ku munota wa 45’ ku gitego cyatsinzwe na Jonathan Kodjia bitewe n’ikosa ryakozwe na Kwizera Olivier umunyezamu w’Amavubi wahawe umupira wari uvuye kwa Haruna Niyonzima akananirwa kuwugenzura bityo Jonathan Kodjia aboneza mu izamu.

Igitego cya kabiri cya Cote d’Ivoire cyatsinzwe na Max Alain Gradel ku munota wa 49’ ku mupira Eric Rutanga yateye Ombolenga Fitina akananirwa kuwugeraho bityo Gradel agahita yihindukiza agatera mu izamu.

Mu kiganiro na IGIHE, Perezida wa Ferwafa, Rtd. Brig. Gen. Sekamana Jean Damascène, yatangaje ko iki kibazo yakimenye asomye ibyo umusifuzi yatangaje mu binyamakuru ndetse yabivuganyeho n’Umunyamabanga Uwayezu.

Ati “Ikibazo nakibonye mu binyamakuru by’iwabo [wa Pavazzi]. Navuganye n’Umunyamabanga ambwira ko bisobanutse nta kibazo kirimo […] CAF yo nta cyo iratubwira.”

Ntakirutimana Deus