Inzira ya gariyamoshi ihuza Entebbe na Kampala muri Uganda, ni kimwe mu bikorwa byo ku mugabane w’Afurika byubatswe ku nguzanyo y’Ubushinwa

Iyi nzira ya gariyamoshi yagabanyije urugendo ubundi rwamaraga amasaha abiri, none ubu rumara iminota 45.

Iyi nzira ya gariyamoshi yatewe inkunga n'Ubushinwa
Iyi nzira ya gariyamoshi yatewe inkunga n’Ubushinwa

Umwenda Uganda imaze guhabwa n’Ubushinwa ugera kuri miliyari eshatu z’amadolari y’Amerika.

Ramathan Ggoobi, impuguke mu bukungu y’Umunya-Uganda yigisha muri Kaminuza ya Makerere yo muri iki gihugu, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko umwenda w’u Bushinwa kuri Afurika ari ikibazo.

Ati “Umwenda utangwa n’Ubushinwa uha akazi kenshi kompanyi zo mu Bushinwa, by’umwihariko kompanyi z’ubwubatsi zahinduye Afurika nk’ahantu hakorerwa ubwubatsi cyangwa shantsiye y’ubwubatsi bw’inzira za gariyamoshi, imihanda, ibikorwa by’amashanyarazi, ibibuga by’imikino, inyubako z’ubucuruzi n’ibindi.”

Inguzanyo z’Ubushinwa ziri gutangwa mu gihe ibihugu byinshi by’Afurika nanone bifite ibyago byo kunanirwa kuriha umwenda wabyo, nyuma y’imyaka irenga 10 ishize byinshi muri byo byari byarashoboye kuriha umwenda wihutirwaga.

Mu kwezi kwa kane, ikigega cy’isi cy’imari cyaburiye ko 40% by’ibihugu bifite ubukungu buri hasi byo mu karere Uganda iherereyemo byugarije n’umwenda.

Mu bashyigikiye uburyo bw’imikoranire y’Ubushinwa n’Afurika, harimo Akinwumi Adesina, umuyobozi wa banki nyafurika y’iterambere, wigeze no kuba Minisitiri w’ubuhinzi wa Nigeria.

Ati “Abantu benshi bateshwa umutwe n’Ubushinwa ariko kuri jye si ko bimeze. Ntekereza ko Ubushinwa ari inshuti y’Afurika.”

Kuri ubu, Ubushinwa ni bwo muterankunga uri ku mwanya wa mbere mu bikorwa-remezo ku mugabane w’Afurika.

Inkunga yabwo iruta itangwa na banki nyafurika y’iterambere (BAD), akanama k’ibihugu by’Uburayi, banki y’ishoramari y’Uburayi, kompanyi mpuzamahanga y’imari, banki y’Isi ndetse n’itsinda rya G8 ry’ibihugu umunani bikize kurusha ibindi ku ISi, yose uyishyize hamwe.

Icyicaro cy'umuryango w'ubumwe bw'Afurika muri Ethiopia cyubatswe ku nguzanyo ya miliyoni 200 z'amadolari y'Amerika yatanzwe n'Ubushinwa
Icyicaro cy’umuryango w’ubumwe bw’Afurika muri Ethiopia cyubatswe ku nguzanyo ya miliyoni 200 z’amadolari y’Amerika yatanzwe n’Ubushinwa

Ubushinwa ni bwo “bwunguka cyane”

Isesengura ryakozwe n’ikigo McKinsey, ryasanze inguzanyo Ubushinwa bwatanze ku mugabane w’Afurika zarikubye gatatu guhera mu mwaka wa 2012 – igice kinini kingana na miliyari 19 z’amadolari y’Amerika kikaba cyarahawe Angola yonyine hagati y’umwaka wa 2015 n’uwa 2016.

Michael Kottoh, umusesenguzi mu ishoramari wo muri Ghana, yagize ati”…Bisa nkaho Ubushinwa mu buryo bwumvikana ari bwo bwunguka cyane kubera ko mu biganiro byinshi ni bwo buba buvuga rikumvikana.”

Kuri iyi ngingo, asaba n’uwemeranya na Bwana Adesina, umuyobozi wa banki nyafurika y’iterambere.

Bwana Adesina agira ati “Ikibazo nasanze muri iyi mikoranire ni imbaraga ziba mu biganiro aho usanga mu by’ukuri wemera guhara uburenganzira bwawe [nk’igihugu] nk’ubwo gucukura amabuye y’agaciro kubera gusa ko ushaka kubaka umuhanda w’igitangaza.”

Abanya-Uganda bashobora kuba bishimira kugenda ku iteme rinyura hejuru y’ikibaya cya Nambigirwa mu nzira ya gariyamoshi nshya yubatswe ku nguzanyo y’Ubushinwa, ariko hari ubwoba bw’ukuri ko bashobora kuzarohama mu mwenda w’Ubushinwa.

Afurika n’Ubushinwa

Ntakirutimana Deus