Amadeni Afurika ifitiye Ubushinwa yaba azasiga itagira umutungo?
Igihugu cya Zambiya kirahakana kivuye inyuma ko gishobora kuba cyaraguye mu gihombo mu gihe bivugwa ko umwenda gifitiye Ubushinwa umaze kurenga ubushobozi bwacyo.
Amos Chanda umuvugizi wa perezidansi ya repubulika muri Zambiya yemera ko hari ibibazo mu bukungu bw’igihugu. Gusa, agashimangira ko bitakwitwa icyuho mu bukungu. Uyu muvugizi ahakana ko amakompanyi y’abashinwa yaba agiye gufatira bimwe mu bikorwa remezo bya Zambiya kubera kunanirwa kwishyura amadeni.
Gusa Zambiya iherutse kugabanyirizwa umwenda wa miliyoni 30 z’amadolari ku mwenda ifitiye Ubushinwa, ariko ihita yongera gufata undi mwenda w’amadolari nk’ayo nk’uko VOA dukesha iyi nkuru ibigaragaza.
Abenshi mu babikurikiranira hafi bemeza ko iyi myenda y’Ubushinwa imeze nk’umutego kuri Afurika, kugira ngo yikubire ibikorwaremezo by’ibihugu. Cyane cyane ko kuri ubu televiziyo na Radio bya leta byaba byaramaze kwegukanwa n’abashoramari b’abashinwa.
Inzobere mu bumenyi bw’umugabane wa Afurika Nick Branson avuga ko bimwe mu bihugu by’Afurika byugarijwe n’imbogamizi zo kwishyura umwenda w’Ubushinwa bisigaye byumvikana n’icyo gihugu, ku masoko mu bikorwa bitandukanye ubundi bikabasha kwishyura amadeni yabwo.
Urugero ni nk’Angola yohereza amabuye y’agaciro na peteroli kugira ngo yishyure umwenda w’Ubushinwa. Gusa, kuri ibyo, impuguke Branson yemeza ko ibihugu byo mu karere k’iburasirazuba bwa Afurika byo bishobora kuzagorwa no kwishyura imyenda y’amamiliyaridi y’amadolari byikopesha byubaka imihanda ya gariyamoshi