Uruhare rwa mwarimu rutuma abaturage barushaho kwirinda COVID-19

Abaturage bo mu karere ka Musanze bavuga ko hari bamwe muri bo batubahirizaga ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19, ariko baje kujya ku murongo bitewe no kongera abarimu mu bakora ubukangurambaga bwo kucyirinda.

Aba baturage batuye mu murenge wa Gataraga, bavuga ko ubwo hatangazwaga ingamba zo kwirinda Coronavirus hari abatarazubahirizaga, ku buryo ngo hari n’abasuzuguraga abakangurambaga babibutsaga kubahiriza izi ngamba. Nyamara ngo nyuma baje kugenda bazubahiriza. Ibyo byigaragaje cyane ubwo abarimu bongerwaga mu itsinda ryari rishinzwe ubwo bukangurambaga.

Nsengimana Pendo wo mu mudugudu wa Gatovu mu kagari ka Rungu, avuga uko mbere abarimu batari bongerwa muri ubwo bukangurambaga byari byifashe n’impinduka zagaragaye ubwo bongerwagamo.

Ati “ Urumva abarimu ni abantu buri wese yubaha, kuko baba barahuye na benshi babigisha, nanjye naciye mu maboko yabo. Ubwo bazaga rero, byaragaragaye ko babubashye cyane, bagakurikiza ibyo bababwira, ariko n’ababanjirije ntibabasuzuguraga, gusa hari ikiyongereyeho.”

Sibomana Joseph wo muri aka kagari, avuga ko uburyo mwarimu asa n’uwihanganira abo yigisha, abinginga, byatumye n’abaturage bari bameze nk’abinangiye mu kubahiriza izo ngamba bisubiraho. Yongeraho ko abenshi baba baziranye n’abo barimu kuko babigishije bityo nabyo bikaborohereza kubumvisha ubwo bukangurambaga.

Nyiraneza Honorine na we wo mu kagari ka Murago, wavuganye na The Source Post ari mu gasantere ka Kiraro ari naho bacururiza, yemeza ko bubahiriza ingamba zo kwirinda COVID 19, bambara agapfukamunwa uko bikwiye, bahana intera hagati yabo. Ibi ngo babikesha abakangurambaga babahora hafi, ariko akongeraho ko mwarimu yabigizemo uruhare runini, kuko buri gihe bahora babibutsa kubahiriza izi ngamba bunganira izo bumva kuri radiyo.

Ntamugabumwe Theophile, umwe mu barimu ufite itsinda ayoboye muri ubwo bukangurambaga bakorera muri santere ya Kiraro, avuga ko bitangiye iki gikorwa bagamije kurinda abantu kwandura Coronavirus.

Agira ati “ Mwarimu aba yarahuye na benshi mu batuye mu gace runaka, iyo amaze igihe ahatuye, bituma rero n’ubutumwa atanga bwumvikana kandi bukubahirizwa.”

Uyu mugabo avuga ko bafatanyije n’ibindi byiciro bitandukanye muri ako kagari mu kumvikanisha ubwo bukanguramba guhera muri Mata 2020, kandi ngo iyo arebye asanga abantu bari kubyubahiriza, kuko n’abashakaga kutabyubahiriza bageragezaga kubigisha bikarangira babyumvise.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rucyahana Andrew Mpuhwe  ashima uruhare rw’abagize uruhare mu gukangurira abaturage kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo, akagaruka ku barimu bakomeje kwitanga ngo abantu bakomeze kubahiriza ayo mabwiriza.

Ati “Abenshi bari mu itsinda ryashyizweho ku bijyanye n’ibyorezo mu mirenge , baradufashije cyane na n’ubu baracyadufasha. Kuva kera mu mateka y’Isi abarimu bagiye bagira uruhare rukomeye cyane mu kuba umusemburo w’impinduka mu muryango mugari.”

Mu karere ka Musanze, abantu basaga 338 bari mu bikorwa by’ubu bukangurambaga. Muri santere ya Kiraro hari abarimu bagera kuri 36 bafatanya n’ibindi byiciro muri iki gikorwa.

Ntakirutimana Deus

Loading