Nyaruguru: RIB yataye muri yombi abayobozi ku rwego rw’akarere

Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) yafunze Ruzima Serge, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyaruguru na Nsengiyumva Innocent, Division Manager muri aka Karere,.

Aba bose bakurikiranyweho ibyaha byo gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kwakira ruswa, gukoresha inyandiko mpimbano, gukoresha ububasha uhabwa n’itegeko mu nyungu bwite no kunyereza umutungo wa Leta.

Abakekwa ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kibeho mu gihe iperereza rikomeje kugirango hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB ibicishije kuri twitter yayo yibutsa ko umuntungo wa Leta ari ntavogerwa kandi itazihanganira umuntu wese uzawukoresha nabi.

The Source Post

Loading