Me Evode Uwizeyimana ntagikurikiranwe mu butabera

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko ikirego cya Me Evode Uwizeyimana wari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera cyashyinguwe.

Ibi byatangajwe n’umuvugizi w’ ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda, Nkusi Faustin.

Bwana Nkusi yatangarije Royal Fm dukesha iyo nkuru ko hakurikijwe amategeko impande zombi zahisemo kumvikana kandi nta ntambwe n’imwe yirengagijwe mu byo itegeko riteganya.

Agira ati ” Dosiye twayifatiye icyemezo byararangiye. Impande zombi  nk’uko biteganywa n’ingingo ya 24 y’itegeko imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha….Evode n’uwari wahohotewe bahisemo kumvikana… ibyo byarakozwe bamaze kumvikana…..bimaze gukorwa nta kindi twari gukora uretse ko twafashe icyemezo cyo kuba tuyishyinguye kuko ibyo ng’ibyo byubahirijwe.”

Uwizeyimana yeguye ku mwanya w’ Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko mu kwa kabiri uyu mwaka, nyuma y’iminsi itatu avuzweho guhohotera umugore wari mu kazi ko gusaka abinjira mu nyubako ya Grande Pension Plaza mu mujyi wa Kigali.

Ku bijyanye na dosiye ya Dr Isaac Munyakazi wari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi, Nkusi avuga ko igikurikiranwa, bakaba bakomeje iperereza ryabo.

Ntakirutimana Deus

Loading