Perezida Nkurunziza yitabye Imana

Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza yitabye Imana azize umutima.

Nkurunziza w’imyaka 55 y’amavuko yaguye mu bitaro bya Karuzi mu Burundi. Iby’urupfu rwe byagaragaye kuri twitter ya Leta y’u Burundi.

Itangazo ryasohowe n’ibiro bya Perezida wa Repubulika mu Burundi rivuga ko yageze mu bitaro bya Karuzi “Natwe turashoboye” tariki 7 Kamena 2020. Icyo gihe yaje koroherwa atangira kuganira n’abantu batandukanye.

Uyu munsi kuwa Kabiri tariki 9 Kamena 2020, nibwo hatangajwe urupfu rwe, ariko byabaye tariki 8 Kamena. mbere y’urupfu rwe yabanje kwitabwaho n’abaganga ubwo imitsi ijyana amaraso mu mutima yahagararagara ariko bikaba iby’ubusa.

Iryo tangazo rivuga ko yahitanywe n’indwara y’icyaduka yatumye umutima uhagarara.

Muri iryo tangazo, leta ivuga ko ku munsi wa gatandatu tariki ya 06 z’uku, Perezida Nkurunziza yiriwe ameze neza, mbere akaba yaragiye kureba umukino wa volleyball i Ngozi.

Mu ijoro ryo kuri uwo wa 06/06/2020 rishyira ku cyumweru yumva atameze neza ajya mu bitaro byo mu Karusi kwivuza ».

« Ku cyumweru yiriwe ameze neza mbere anaganira n’abantu ».

« Iryo tangazo rivuga ko ibintu byaje guhinduka mu masaha y’igitondo cy’ejo kuwa mbere aho umutima wahagaraye.

Rivuga ko abaganga bagerageje kumuhembura ariko biba iby’ubusa.

Guverinoma y’u Burundi yatangaje ikiriyo cy’iminsi irindwi.

Urwo rupfu ruje inyuma y’iminsi itari mike hari amakuru yakwiriye ku mbuga ntangamakuru ko hari bamwe mu bategetsi muri leta y’u Burundi baba baranduye coronavirus.

Mu bavugwamwo harimwo n’umuryango w’umukuru w’igihugu, ariko ayo makuru yose akaba yarahakanywe.

Umufasha w’umukuru w’igihugu, Denise Nkurunziza tariki 28 z’ukwezi gushize kwa gatanu yatwawe i Nairobi muri Kenya kuvurwa indwara itaramenyekana kugera ubu.

Mu mpera z’icyumweru gishize, humvikanye ubutumwa (audio) buvugwa ko ari ubwa Madamu Nkurunziza yoherereje abasengera mu itorero rimwe na we, abamenyesha ko amaze koroherwa kubera ko bamusengeye.

Nkurunziza yari agiye gusimburwa ku butegetsi na Gen Ndayishimiye Evariste watsinze amatora yo kuyobora iki gihugu.

The Source Post

Loading