Musanze: COVID-19 yateye ubukene abari babeshejweho n’ubukerarugendo

Abaturage bo mu murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze bari basanzwe babeshejweho n’ibikorwa by’ubukerarugendo bavuga ko bagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19 cyatumye batakaza akazi bityo bamwe bakabura ibibatunga, ariko baje kugobokwa n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Muri uyu murenge hari ibirunga bikunze gusurwa na ba mukerarugendo, bajya kubizamuka n’abasurayo ingagi ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye bihari. Abo nibo usanga bagira uruhare mu guteza imbere abaturage; ni ukuvuga abakora mu mahoteli ababakira, ababatwaza imizigo, ababayobora n’ababacuruzaho ibihangano byabo.

Bamwe mu bagize ibi byiciro byahagaritse akazi ubwo COVID-19 yagaragara mu Rwanda, muri gahunda yiswe guma mu rugo. Kimwe n’ibindi bikorwa byinjirizaga abaturage, iby’ubukerarugendo nabyo byarahagaritswe, abo byari bibeshejeho bagize ibibazo by’amikoro bagobokwa n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Uwakoraga muri imwe muri hoteli ziri muri uyu murenge avuga ko hari imirimo bahakoraga yaje guhagarara kuko nta ba mukerarugendo bari bakigana muri iyo hoteli . ibyo kandi ngo byanabaye no mu zindi bari baturanye, bityo bigira ingaruka kuri bamwe ndetse byanabaye ngombwa ko bakenera ubufasha bw’ibiribwa.

Abandi bagizwe ingaruka n’iki cyorezo ni abakoraga akazi ko gutwaza ba mukerarugendo (Porters), aba nabo harimo abageze aho bakenera ubufasha nyuma yuko akazi kabo gahagarara.

Umuyobozi wa koperative yabo yitwa Kabeho Ngagi Sabyinyo, Bwana Bisamaza Jacques avuga ko abagaragaje ikibazo babateye inkunga. Ati “ Hari abagera kuri 7 twahaye inkunga y’ibiribwa nyuma yo kubona ko bari bafite ibibazo. Abandi bane nabo bagaragaje ibibazo by’amikoro twabashakiye akazi mu bikorwa bya koperative yacu birimo ibarizo.”

Uyu muyobozi avuga ko abandi bakoranaga bagizwe ingaruka n’iki cyorezo, harimo abayobotse iy’ubuhinzi n’indi mirimo ikorerwa muri ako gace. Akomeza avuga ko biteguye kunoza akazi kabo ko gutwaza abo ba mukerarugendo ibikorwa nibifungurwa.

Abandi bagizweho ingaruka ni abacuruzi bo muri ako gace bajyaga bacuruzanya na hoteli zihari. Hari kandi abakarani bakoreraga muri santere ya Kinigi n’iya Bisate. Umwe muri bo witwa Munyemanzi Jean Bosco avuga ko mbere ya covid 19 yinjizaga ku munsi amafaranga nk’ibihumbi 3000 cyangwa 4000, ariko ubu akaba yinjiza 500 ngo byaba igitangaza akinjiza igihumbi ku munsi.

Uretse abakoraga iyi mirimo izwi ko ifitanye isano n’ubukerarugendo, usanga abaturage bo muri uyu murenge hari uko bagerwaho n’inyungu zivuye mu bukerarugendo bukorerwa muri ako gace. Abo nabo bagizweho ingaruka n’ibikorwa byahagaze ariko hari uburyo bagiye bunganirwa.

Umunyamabanga Nshingwabikowa w’uyu Murenge , Twagirimana Innocent avuga ko hari uburyo abaturage bagizweho ingaruka n’ubukerarugendo bagiye bafashwamo n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo hoteli zo muri aka gace.

Ati “Abaturage babonye ubufasha bufatika, hari hoteli ya Bisate Lodge yadufatiye akagari kose ka Gaguhu, umuturage wese utari ufite akazi muri iki gihe cya COVID 19, igihe Gahunda ya Guma mu rugo yari irimbanyije, imikorere yaragabanutse, babahaye ibiribwa. Dufite hoteli One and only nayo yadufatiye imiryango 412 iyiha ibiribwa bifite agaciro ka miliyoni 8 n’ibihumbi 900. Hari n’abaterankunga bandi bikorera (PSF) yahaye ibyo kurya abatuye mu midugudu y’icyitegererezo, n’ abari inaha babuze uko bataha iwabo.”

Twagirimana Innocent uyobora umurenge wa Kinigi

Uyu muyobozi ariko avuga ko hari icyuho cyagiye kigaragara mu bikorwa bimwe na bimwe byafashwaga n’amafaranga avuye mu bukerarugendo, nk’abahabwaga inkunga z’ucubucuruzi n’umushinga Sacola ndetse n’abubakirwaga nawo. Agira ati “ Birumvikana hari ibibazo byabayemo kuko uwabafashaga nawe aho yakuraga harahagaze.”

Kinigi ni umwe mu mirenge isurwa cyane kubera ibikorwa by’ubukeraugendo bihakorerwa, uyu murenge wubatsemo hoteli 15.

Ntakirutimana Deus

Loading