Libya: Havumbuwe ibyobo bitabitsemo abantu benshi
Umuvugizi w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (ONU), Antonio Guterres, yavuze ko yatunguwe cyane akanababazwa n’uko muri Libya hagaragaye ibyobo bishyinguyemo abantu benshi.
Umujyi wa Tarhouna byagaragayemo, uri mu birometero 65 uvuye mu murwa mukuru Tripoli. Ibirindiro by’ingabo za Jenerali Khalifa Haftar ni ho byabaga ariko uherutse kwigarurirwa n’ingabo za Leta.
Philippe Nassif, uyobora umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty International mu karere k’uburasirazuba bwo hagati n’Afurika y’amajyaruguru, yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika ko ashaka ko umuryango ayoboye cyangwa Umuryango w’Abibumbye bijya aho ibyo byobo biri, gukusanya ibimenyetso by’ibyaha by’intambara n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu kugira ngo amaherezo ubutabera buzatangwe.
Inkuru dukesha VOA.