Umwami wa Dubai yateye inkunga u Rwanda yo kwirinda COVID-19

Umuyobozi w’inama y’abayobozi ba hoteli One&Only harimo iri mu Rwanda, akaba Umwami wa Dubai Sheikh Mohammed bin Rashid Al Maktoum, ndetse na visi perezida na Minisitiri w’Intebe w’ubu bwami afatanyije n’umugore we Sheikha Hind bint Maktoum bin Juma Al Maktoum bateye inkunga u Rwanda inkunga  y’ibikoresho byo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Iyo nkunga igizwe n’ibikoresho bisaga ibihumbi 300 birimo ibyo kwirinda (personal Protective Equipment-PPE)

Minisiteri y’ubuzima yatangaje iby’iyi nkunga ishima uruhare rw’uyu muyobozi n’umufasha we. Ivuga ko bizazamura umubare w’abapimwa n’abafashwa kwirinda iki cyorezo. Muri Dubai ni hamwe mu hagiye havugwa umubare munini w’abanduye COVID-19 barimo na benshi bagiye bazana iki cyorezo mu Rwanda.

Mohammed ben Rachid Al Maktoum

Uyu mwami wa Dubai Mohammed ben Rachid Al Maktoum aherutse kumara iminsi muri hoteli abereye umuyobozi mukuru ya One&Only Gorilla’s Nest iherereye mu Murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze, yatashywe na Perezida Kagame ku wa 27 Gashyantare 2020.

Ni hoteli iri ku buso bwa hegitari 35 ifite ibyumba 21 bigezweho icya make kukiraramo bisaba amadolari ya Amerika 3600 mu gihe ikiruta ibindi ari 10500.

Iyi hoteli bivugwa ko abanya Dubai aribo bafitemo imigabane myinshi ni imwe mu zirimo kubaka izina rikomeye ryo gucumbikira abayobozi bakomeye, dore ko usanga abacumbitse muri hoteli runaka usanga bazihesha icyubahiro cyo kuba izikunzwe zinubashywe n’abifite.

Ubwo yageraga mu Kinigi kuwa 28 Gashyantare 2020, yari mu murongo muremure w’imodoka zirongowe n’ivatiri ya polisi igenda ivana abantu mu nzira, ikurikiwe n’izindi zirimo benz z’amavatiri ziriho pulaki za leta y’u Rwanda (GR) zishushe neza nk’izitwara umukuru w’u Rwanda, ziherekejwe n’izindi zo mu bwoko bwa V8 nyinshi zanditseho izina ry’iyi hoteli, inyuma hari indi vatiri ya polisi.

Uyu mwami ni uwo mu muryango Al Maktoum wimye iki gihugu kuva mu kinyejana cya 19.

Uyu mugabo ufite imyaka 70 y’amavuko. Ni umuhungu wa gatatu wa Cheikh Rachid ben Saeed Al Maktoum. Yabaye émir wa Dubaï, asimbuye umuvandimwe we Maktoum ben Rachid Al Maktoum tariki 4 Mutarama 2006.

Mu mpinduka yakoze harimo gutangiza icyerekezo 2021 cya leta zunze ubumwe z’abarabu cy’uko izi leta ziba zimwe zikomeye ku Isi. Iki cyerekezo yagitangije mu 2010.

Mohammed Al Maktoum yahinduye Dubai umujyi ujyanye n’igihe, atangiza sosiyte zitandukanye irimo sosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere (compagnie aérienne Emirates Airlines)

Mu bindi yakoze harimo imishinga igamije iterambere rya Dubai urimo uw’ikoranabuhanga, no kugena ahahariwe inganda n’ahahariwe interineti.

Ibi byose byiyongeraho kuba umwe mu bakomeye bazi kugendera ku ndogobe, mu 1982 yaje ku mwanya wa gatatu mu bihembo byiswe Prix de l’Arc de Triomphe, ryabereye mu Bufaransa. Mu 2012 yayigenzeho kilometero 160 aba uwa mbere.

Itangazo rikomoza kuri iyo nkunga

Ntakirutimana Deus

Loading