Urugendo rwo kweguza Trump rurimbanyije arwita ibiterasoni

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump ubura iminsi 7 ngo ave ku butegetsi yavuze ko ibikorwa by’abadepite b’abademokrate barimo byo kumukura ku butegetsi ari “Ibiterasoni.”

Yabitangarije abanyamakuru ku nshuro ya mbere, nyuma y’aho ibihumbi by’abamushyigikiye bakoreye imyigaragambyo ku nyubako ikoreramo inteko ya Amerika kuwa gatatu  bagerageza guhagarika iyemezwa rya Joe Biden.

Trump yahakanye icyo ari cyo cyose  kimwemeza ko yagize uruhare muri iyo myigaragambyo  yatumye abantu batanu bahasiga ubuzima. Ni mu gihe havugwa indi karundura igamije iburizwamo ry’irahira rya Joe Biden watsindiye kuyobora Amerika nkuko tubikesha VOA.

Yavuze ko amagambo ye yasuzumwe, kandi ko abantu bibajije ko yari abereye kandi ko ibikorwa byo kumukura ku butegetsi ari urukurikirane rwo kumuhiga nk’umurozi byabaye muri iki gihe cya manda ye. Akomeza avuga ko yifuza ko nta yindi myigaragambyo n’ubwicanyi byaba igihe Biden azaba ashyikiriye ubutegetsi ariko ko ibyo bikorwa by’abademokrate byo kugerageza kumukura ku butegetsi byongera ishavu mu bantu.

Abadepite yatoye kuri uyu wa kabiri ishingiro ry’itegeko risaba visi perezida we Mike Pence hamwe n’abagize leta kwisunga ububasha bahabwa n’itegeko nshinga bakamukura ku butegetsi kuko atabikwiye.

Hagati aho Pence yanze iki cyifuzo nubwo bamwe mu badepite bo mu Ishyaka ry’Aba-Repubulikani rya Trump bari bamaze gutangaza ko bashyigikiye icyifuzo cyo kumweguza.

Icyemezo cya Pence, giha uburenganzira abadepite bwo gutorera umwanzuro wo kuba batera icyizere Bwanaa Trump. Bibaye yaba ari perezida ukoze amateka mabi yo gutererwa icyizere inshuro ebyiri n’abadepite igihe akiri ku butegetsi.

Hari amakuru ko abasenateri 20 muri 50 b’abarepubulikani bamaze kuvuga ko mu gihe bagezwa imbere icyifuzo cyo gutera icyizere Trump bacyemeza batora yego. Ibyo byatuma biyongeraho abasenateri b’aba-Demokarate, bakuzuza umubare w’abasabwa ungana na ¾ ngo atererwe icyo cyizere.

Ibitangazamakuru byatangaje ko Umuyobozi ukomeye w’aba Repubulikani muri Sena ya Amerika, Bwana Mitch McConnell yabwiye inshuti ze ko yashimishijwe n’icyemezo cy’Aba-democrates cyo gushyiraho amatora yeguza Trump.