Yambaye gisirikare, Museveni yatangaje ko atemera ukinisha igihugu cye

Perezida wa Uganda , Yoweri Kaguta Museveni, ashinja urubuga rwa Facebook kubogama mu gihe yemezaga ingingo yo gufunga konti n’izindi apps zo guhanahana ubutumwa, mbere y’amatora ateganyijwe ejo ku wa kane.

 Mu ijambo yashyikirije nijoro yambaye impuzankano ya gisirikare, Perezida Museveni yavuze ko adashobora kwemera umuntu uwo ari we wese ukinisha igihugu cye, cyangwa  ugerageza kwemeza uyu cyangwa uriya ko ari we mukandida mwiza.

Avuga ko niba Facebook ishaka gukorera muri Uganda, bose bagomba kuyigirako uburenganzira bungana, nta gukundwakaza bamwe

Ejo ku wa kabiri, ikigo cya Uganda gishinzwe iby’itumatumaho cyategetse sosiyete za interneti guhagarika imbuga nkoranyambaga n’ubundi buhanga bwa none mu guhanahana ubutumwa(apps) nkuko BBC yabyanditse.

Iyi ngingo yafashwe nyuma y’amasaha make  Facebook ihagaritse icYo yise amakonte “y’ibinyoma” Ivuga ko afitaniye isano na Leta, iyakoresha mu kuyobya abaturage muri aya matora yateje impaka nyinshi.

Inkuru bifitanye isano :Facebook yafunze konti ‘leta ya Uganda yifashisha mu kuyobya abaturage ku matora’

Abakoresha imbuga nkoranyambaga batangiye kumenyesha ibibazo bafite byo guhanahana ubutumwa kuva ejo mu masaha y’igitondo kuri Twitter, WhatsApp, Instagram na Snapchat.

Twitter ivuga ko guhagarika izi mbuga ari ukubangamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’ubwo gukoresha imbuga nkoranyambaga na interineti mu bwisanzure.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziranegura ingingo ya Leta ya Uganda yo gufunga  izi mbuga.  Umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe wa Loni, Antonio Guterres, asaba iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Umuvugizi wa Antonio Guterres, Stephane Dujarric, avuga ko umunyamabanga mukuru wa Loni “ahamagarira abanyapolitike bose hamwe n’ababashyigikiye  kwiyemeza ku mugaragaro ko bazakora ibikorwa byabo mu mahoro kandi bakirinda imvugo zigumura hamwe n’izibiba urwango”.

Umujyanama muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Amerika ushinzwe ibibazo  bya Afrika, Tibor Nagy, yanditse kuri Twitter ati: “Izi ngingo zica uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’ubwisanzure shingiro”.