Amerika:Umugore rukumbi wari ku rutonde rw’abakatiwe kwicwa yanyonzwe

Lisa Montgomery, umugore umwe rukumbi wari ku rutonde rw’abakatiwe igihano cyo gupfa yishwe atewe urushinge.

Yaterewe urushinge rwo kumwica muri gereza y’ahitwa Terre Haute muri Leta ya Indiana nyuma y’uko urukiko rukuru rw’igihugu rukuriyeho ingingo ya nyuma yo kudindiza uru rubanza.

Uru rubanza rwari rumaze igihe kirekire rukurikiranwa cyane n’abantu benshi kubera abamwumganira bavuga ko yari arwaye mu mutwe kubera ihohoterwa yakorewe akiri umwana.

Uyu mugore wari afite imyaka 52,  yanize umugore wari utwite aramusatura maze avanamo umwana aramwiba. Byabereye muri leta ya Missouri mu 2004.

Uyu mubyeyi Bobbie Jo Stinnett wari ufite imyaka 23 icyo gihe yavuye amaraso menshi bimuviramwo gupfa.

Montgomery ni we mugore wa mbere anyonzwe na leta ya Amerika mu myaka 67.

Nk’uko bivugwa n’ababibonye, umugore yari ahagaze iruhande ya Montgomery igihe yari agiye kunyongwa, yamwambuye igitambaro cyari kimupfutse mu maso hanyuma amubaza niba hari ijambo rya nyuma afite avuga.

Montgomery yavuze ati “oya”, nta rindi jambo yongeye kuvuga nkuko BBC yabitangaje.

Yatangajwe ko yamaze gupfa saa moya n’igice z’ijoro mu masaha yo muri iyo leta, ni ukuvuga saa mbiri n’igice zo mu gitondo mu masaha yo mu Rwanda no mu Burundi.

Umwunganirizi we, Kelley Henry, avuga ko umuntu wese wagize uruhara mu kunyonga uyu mugore “akwiye kwumva isoni”.

Mu itangazo yasohoye yavuze ati: “Reta ntacyo itakoze mu gushaka kwica uyu mugore wari warononekaye. Iyicwa rya Montgomery nta butuabera na buto bwagiyemo”.

Iyicwa rye ryimuwe incuro ebyiri zose – ubwa mbere kubera Covid-19, nyuma ryimurwa n’umucamanza – kugeza aho urukiko rukuru rwa Amerika rutangiye uburenganzira bwo kumunyonga mu masaha ya kare cyane kuri uyu wa gatatu.

Mu gikorwa kitoroshe cyabaye mu masaha yo ku mugoroba wo ku wa mbere, umucamanza wo muri Indiana yashoboye guhagarika inyongwa rye kugeza habaye urubanza rwo guszuma niba koko yari akomeye neza mu mutwe.

Abamwunganira bakomeje kuvuga ko uyu mugore yavutse adakomeye neza kandi ko yari arwaye cyane mu mutwe ku buryo atagomba kwicwa.

Abagize umuryango we bavuga ko igihe yari akiri umwana, yafashwe ku ngufu anahohoterwa na se maze nyina amushora mu buraya.

Abamwunganiraga bavuze ko yahohotewe birenze urugero.

Abamuburanira bemeza ko igihe yakoraga icyo cyaha , Montgomery atari akomeye mu mutwe, kandi ko atari azi ibyo yakoraga.

Ibi byemezwa n’abahoze ari abacamanza hamwe n’abakiri bo bagera kuri 41, hamwe n’amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu, nk’iryitwa Inter-American Commission on Human Rights.

Hagati aho, abagize umuryango n’incuti z’uwishwe na Montgomery bavuga ko icyaha cyakozwe na Montgomery cyari agahomamunwa ku buryo yagombaga kwicwa, hatarebwe ubuzima bwe bwo mu mutwe.

Montgomery yishe umugore witwa Stinnett wo muri Missouri yari afite imyaka 23, yo kwigira bahujwe n’imbwa bakunda.

Montgomery yakoze urugendo rumujyana muri leta ya Kansas ku muhana wa Stinnett, muri leta ya Missouri, avuga ko agiye kugura iyo mbwa.

Ageze mu nzu ya Stinnett, Montgomery yafashe umugozi aninga uwo mugore, amusatura inda akuramo umwana aramujyana.

Polisi yaje kumubona arera urwo ruhinja yemezaga ko yabyaye. Inkuru ye imaze kumenyekana ahita yemera ubwo bwicanyi.

Sentare yamuburanishije mu 2007, acirwa urubanza rwo gupfa.

Kuva mu 2008, Montgomery yari apfungiwe muri gereza ya Texas ifungirwamo abagore bafite ibibazo, akomeza akurikiranwa ku bijyanye n’ubuzima bwe.

Kuva yamenyeshwa itariko yo kunyongerwako, yahise ashyirwa mu cyuma yakurikiranwagamo ngo ataziyahura.

Umwunganirizi wa Montgomery , Kelley Henry, avuga ko abamuburaniye ubwa mbere ntacyo bakoze, kuko batari bashoboye kwerekana ihohoterwa yakorewe, ihahamuka yagize hamwe n’indwara yo mu mutwe yanduriyemo.

Umugore wa nyuma uheruka kunyongwa na leta Zunze Ubumwe za Amerika yari Bonnie Heady, yishwe ashyizwe mu cyumba kirimo ibyuka byica i Missouri mu 1953, nk’uko bivugwa n’ikigo gishinzwe gutanga amakuru y’ibihano by’urupfu.

Amerika yari yahagaritse imanza zo kunyongwa mu gihe cy’imyaka 17 yose, mbere y’uko Perezida Donald Trump ategeka ko zikomeza mu ntangirizo z’umwaka ushize.

Lisa Montgomery yaciriwe urubanza rwo gupfa mu 2007
Lisa Montgomery, umugore umwe rukumbi wari ku rutonde rw’abakatiwe igihano cyo gupfa

Loading