Centrafrique: Urusaku rw’imbunda mu nkengero z’umurwa mukuru Bangui

Umurwa mukuru wa Centrafrique, Bangui usumbirijwe n’abarwanyi bitwaje intwaro babyutse barasa mu nkengero zawo muri iki gitondo.

Radiyo mpuzamahanga RFI, yatangaje ko humvikanye urusaku rw’imbunda mu gitondo cy’uyu munsi kuwa Gatatu tariki 13 Mutarama 2021.

Uru rusaku kandi ngo rumaze iminsi rwumvikana kuva ubwo imitwe yitwaje intwaro yatangiraga ibikorwa byayo hagati mu Kuboza 2020.

Urusaku rw’uyu munsi ngo rwatangiye kumvikana ahagana saa kumi n’ebyiri za mugitondo ku rwinjiriro rw’umujyi wa Bangui mu gice cy’amajyaruguru ahitwa PK11-PK12. Ingabo za Loni ziri muri iki gihugu mu butumwa bw’amahoro (La Mission multidimensionnelle intégrée des Nations Unies pour la stabilisation en République Centrafricaine-MINUSCA) zemeje ko nazo zagabweho igitero n’iyi mitwe.

Minusca ikomeza ivuga ko yatabaye ifatanyije n’ingabo z’iki gihugu, aba barwanyi bagahunga. Ndetse na Minisitiri w’Intebe Firmin Ngrebada yihutiye kujya kujya ku rukuta rwe rwa facebook avuga ko aba barwanyi bari bagabye igitero ari benshi baje gusubizwa inyuma.

Umunyamakuru wa RFI uri muri iki gihugu yatangaje ko urusaku rw’imbunda rwagabanutse ahagana saa yine, mu gihe abaturage bikingiranye mu ngo zabo.

Ikindi kivugwa muri iki gihugu ni ihagarikwa ry’urugendo rwagombaga gukorwa n’indege ya  Air France, rwari rugetanyijwe uyu munsi.  Muri uyu mujyi hari ibicuruzwa byimwe inzira mu byumweru byinshi  biri i Bangui, byagombaga kuhavanwa bijyanywe mu bice bitandukanye by’iki gihugu, byabuze uko bihagurutswa muri uyu murwa mukuru.

Inyeshyamba muri iki gihugu ziherutse kuvugwaho kwigarurira umujyi wa Bangassou ukize ku birimo amabuye y’agaciro muri iki gihugu, uri muri kilometero 730 kugera mu murwa mukuru Bangui.