Urubyiruko rurasaba ko ingingo y’itegeko igenera abana impano yahinduka

Bamwe mu rubyiruko rwo mu murenge wa Manihira mu karere ka Rutsiro barasaba ko ingingo y’itegeko rigena imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe ,impano nizungura ,yasubirwamo igahuindurwa kuko babona bizateza itonesha na munyangire mu muryago.

Ubundi mbere hose abana mu muryango bakuraga bafasha ababyeyi babo, bizeye ko igihe nikigera bazahabwa munani. Nyamara ubu itegeko No 27/2016 ryo kuwa 08/07/2016 rigena imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe ,impano n’izungura ryasimbuye itegeko No. 22/99 ryo ku wa 12/11/1999 ribigena ukundi. Umubyeyi aha afite uburenganzira bwo guha abana be impano cyangwa akabireka. Nyuma yo kumva iby’iyo ngingo, bamwe ari ubwa mbere abandi bari bayifiteho amakuru adahije, urubyiruko rwo mu murenge wa Manihira mu karere ka Rutsiro rurasaba ko iyi ngingo yahindurwa cyane ko ngo izatera amakimbirane mu muryango, ndetse ikaba yarahaye ababyeyi ububasha bwo gusumbanya abana.

Twegerimana Ismael avuga ko iri tegeko rije hakiri bamwe mu rubyiruko bakiri mu ngo z’ababyeyi babo, kandi hari abavandimwe babo bamaze guhabwa mbere “umunani”. Akomeza agira ati”nkanjye ndacyabana n’ababyeyi banjye kandi hari bakuru banjye bubatse bamaze kubona umunani wabo,none njyewe itegeko rinsohokeyeho,umubyeyi ashobora kumpa cyangwa ntampe, none ubwo urumva atari urwangano n’umwiryane mu muryango? Nkaba numva abategura amategeko bari bakwiye kwicara bakabitekerezaho ntituzabihomberemo. ” Kuri we nibura ababyeyi bagize icyo babaha bagahera ho nabo bagashyira amaboko hasi bakishakishiriza kuko iyo ubonye intangiriro ugera ku mutwe.

Ntirenganya Jean Pierre ukiri urubyiruko aragira ati”iri tegeko ryaradupyinagaje rwose bari bakwiye guhabwa niyo kaba ari gato ariko akagira aho ahera, ndifuza ko rwose iri tegeko ryasubirwamo.”

Nyamara ariko, nubwo abana bataka kurenganywa bishingiye ku itegeko ababyeyi bo bavuga ko iri tegeko riziye igihe ko kuri ubu, bagiye kujya barya utwabo neza,bakavuga ko bizatuma wenda urubyiruko rugomba kumenya kwishakishiriza iyabo mitungo badategereje iy’iwabo nkuko bigaragara mu nkuru ya Pax Press.

Nubwo basaba ibyo ariko Me Elie Nizeyimana asobanura icyo itegeko rivuga. Ati “Mbere abana bagiraga ngo guhabwa umunani n’umubyeyi ni ikintu yagombaga gukora atabikoze akaba yabihanirwa. Ibi rero byatumaga abana badafasha ababyeyi babo kuko bumvaga bazahabwa byanze bikunze. Kuri ubu rero ababyeyi bafite inshingano zo kurera abo babyaye ,akaba rero yaguha cyangwa akakwima ntaho yaregwa.”

Ingingo ya 27 y’iri tegeko isobanura impano itanzwe mu rwego rw’umuryango: “Impano itanzwe mu rwego rw’umuryango ni igikorwa cy’ubushake cyo gutanga cyangwa kwakira ikintu gifite agaciro nta kiguzi cyangwa uburenganzira kuri icyo kintu bikozwe n’abashyingiranywe bombi cyangwa umwe muri bo. Ingingo ya 28 igena uburyo impano itangwa mu rwego rw’umuryango ibisobanura igira iti”Impano itanzwe mu rwego rw’umuryango ishobora gutangwa hagati y’abashyingiranywe ubwabo cyangwa hagati y’abashyingiranywe n’undi muntu cyangwa igatangwa hagati y’ababyeyi n’abana babo kuri bimwe mu bigize umutungo wabo. Iyo ababyeyi baha umwana wabo impano, babikora hadashingiwe ku ivangura hagati y’abana b’abakobwa n’abahungu. Impano itanzwe mu rwego rw’umuryango ishobora gukorerwa inyandiko mpamo cyangwa inyandiko bwite cyangwa igashyikirizwa gusa nyirayo.”

Ushinzwe imibereho myiza mu murenge wa Manihira arasaba urubyiruko ko rugomba gukura amaboko mu mufuka bagakora ,kugirango nabo bagire icyo bigereraho kandi barusheho guhindura imyumvire, bityo akaba asanga abayobozi nabo bagiye kurushaho kubegera bakabigisha.

Ubundi ingingo ya 49 y’iri tegeko ivuga ko abashyingiranywe bafite uburenganzira bwo gutanga impano ariko ntibagomba kurenza umugabane w’ibyo bashobora gutanga.

Hatitawe ku buryo bw’icungamutungo, umugabane w’ibishobora gutangwa ntushobora kurenga kimwe cya gatanu (1/5) cy’umutungo w’utanga iyo afite abana bityo Me Elie Nizeyimana akaba asanga iri tegeko ritaribagiwe abana nk’uko bo bavuga ko bibagiranye.