Myr Mbonyintege na Dr Bizimana ntibahuza ku ruhare rushinjwa Kiliziya mu kwanganisha Abanyarwanda
Umushumba wa Diyoseze Gatolika ya Kabgayi Musenyeri Smaragde Mbonyintege ntahuza na Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside(CNLG) ku ‘kwegeka’ amateka mabi na politiki ku bayobozi ba Kiliziya.
Mu mpera z’icyumweru gishize, umuyobozi w’iyo komisiyo y’igihugu Dr Jean Damascene Bizimana yavuze ko kuva kera Kiliziya Gatolika yagize uruhare mu gutegura inyandiko zakanguriraga abahutu kwanga abatutsi.
Mu kiganiro yagiranye na BBC dukesha iyi nkuru Musenyeri Mbonyintege aravuga ko habayemo kwitirira amateka mabi na politiki abadafite aho bahuriye nabyo.
Dr Bizimana yagarutse kenshi ku ijambo Kabgayi, avuga ko muri aka gace abayobozi ba kiliziya Gatolika bakunze kugira ubufatanye na Perezida Kayibanda Gregoire wari uyoboye Republika ya mbere, cyakora hari aho Dr Bizimana avuga ko kiliziya Gatolika yahinduye imyumvire kuri ubu.
Ariko kuri Musenyeri Mbonyintege ngo ibyavuzwe bihabanye n’ukuri kwabaye muri icyo gihe kandi ko ngo byayobya ababyumva.
Musenyeri Mbonyintege yabwiye iki kinyamakuru ko ahubwo hari abantu batibukwa kandi baragize ubutwari muri jenoside mu gushaka kurokora abatutsi ndetse ngo bakahasiga ubuzima.
Atanga urugero rw’abapadiri, n’umwe mu bagore wo mu bwoko butahigwaga witwa Mukandanga Dorothée wishwe azira kurwana ku banyeshuri be muri ako gace.
Diyoseze ya Kabgayi niyo ya mbere yabanje mu Rwanda. Muri kiliziya niho hashyinguwe abasenyeri bagera kuri 6 biganjemo abera, n’ubwo hari n’abandi bashyinguwe kuri ubwo butaka.
Muri abo hari abagiye batungwa agatoki mu gukorana n’ubutegetsi gutegura imbwirwaruhame zigamije urwango ku batutsi muri Repubulika zabanje.
Agatotsi kavugwaga hagati ya Kiliziya na leta y’u Rwanda gasa nkakavuyeho, ndetse hagatangirwa ibihe by’amateka mashya hagati y’u Rwanda na Kiliziya.
Ibi bivugwa guhera mu mwaka ushize ubwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yajyaga i Roma mu Butaliyani kwa Papa Francis bakaganira ku bibazo by’umubano mushya wa Kiliziya na Leta y’u Rwanda wari umaze igihe utameze neza.
Mbere yaho kenshi kiliziya yagiye ihakana uburemere bwakoreshwaga mu kuyishyiraho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nubwo hari abihayimana bayo bafungiwe icyo cyaha.
Mukandaga yari munti ki?
Mukandanga Dorothee yari umuyobozi w’ishuri ry’abakobwa ryigishaga ubuforomo rya Kabgayi (ESI Ste Elisabeth). Uyu yahishe abantu benshi aho yakoreraga n’aho yari atuye mu gihe cya Jenoside. Muri Mata 1994 nibwo Mukandanga yiciwe aho yari atuye i Kabgayi.
Musenyeri Mbonyitege yigeze kumuvugaho agira ati “Yaranzwe n’ibikorwa bye byo guhisha abantu bahigwaga mu 1994 byaje kurangira ubwo bamushakagaho uwitwa Chantal yari ahishe mu nzu iwe, yaramwimanye baramurasa na we bamusanga mu nzu baramurasa (Chantal)”.
Mbonyintege akomeza avuga ko Mukandanga yari umuyobozi mwiza utari mu bahigwaga ariko wabashije kwita ku buzima bwa benshi.
Ati “Yari umurezi akaba n’umubyeyi w’abana yareraga akageza ubwo abamenera amaraso, yari umuntu werekana imbaraga z’urukundo n’ububi bwa Jenoside”.
Mu bandi bazize kwita ku nzirakarengane zahigwaga Musenyeri Mbonyintege yigeze kugarukaho harimo Mama Niyitegeka Felicite avuga ko nawe yabaye uwahowe Imana w’urukundo. Uyu mubikira yishwe tariki ya 21 Mata 1994, mu gihe cya Jenoside kubera ko yanze kwitandukanya n’abo yari yahaye ubuhungiro hamwe na bagenzi be bari muri Centre Saint Pierre ku Gisenyi. Musaza we Colonel Nzungize yari yamutumyeho ngo asezerere izo mpunzi maze ave muri icyo kigo agisigemo ba nyagupfa. Ni byo yanze mu ibaruwa yuzuye urukundo n’ubutwari yandikiye uwo musaze we.
Mu mibereho ye ngo Niyitegeka yerekanye ubutwari bwa buri munsi mu mirimo umuntu aba ashinzwe, haba mu byerekeye kwigisha no kurera, mu gucunga umutungo w’ibigo yakozemo, haba mu kuyobora abinjiraga mu muryango w’abafasha b’ubutumwa no gufasha abatishoboye. Ibyo byose yabigiranye ubushobozi bwinshi bagenzi be bakabimwubahira kandi bakabimukundira.
Ntakirutimana Deus