Abadepite bagaragaje ‘Uburangare n’ubujura’ mu mikoreshereze y’umutungo wa Leta muri Rubavu


Muri gahunda y’Abadepite bagize komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu mu Nteko ishinga Amategeko y’u Rwanda (PAC), Abadepite bayigize bagaragaje imicungire y’imari idasobanutse mu karere ka Rubavu.

Ni igikorwa cyabaye ku gicamunsi cyo ku wa kabiri tariki ya 5 Kamena 2018, ubwo abayobozi b’Akarere ka Rubavu basobanuye ikoreshwa ry’imari n’umutungo leta byahaye aka karere mu ngengo y’imari 2016/2017.

Amwe mu mafaranga yacunzwe nabi arimo ay’imisoro yakusanyijwe n’abakozi ba Rwanda Revenue Authority agera kuri miliyari na miliyoni 900, bagatanga raporo ku karere haburaho miliyoni 100, abadepite bavuga ko ari uburangare bw’akarere butakurikiranye aya mafaranga.

Iyi micungire n’iyindi yagaragaye muri aka karere yatumye umuyobozi wa PAC Depite Nkusi Juvenalayita uburangare ndetse n’ubujura. Yaragaje ko abashinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari mu karere ka Rubavu badakora akazi kabo nk’uko bikwiye. Akomoza ku bujura yavugaga ku bakora ingengo yo gukoresha mu bikorwa runaka bakarenza isabwa, kandi nyuma ibyo bakoze bigahombera leta, akomoza kandi kuri ba rwiyemezamirimo batubahiriza amasezerano bagiranye na leta.

Yagize ati “Hari imikoreshereze y’umutungo iba idasobanutse, bigaragaza uburangare kubayobozi babishinzwe. Niyo mpamvu mugomba kudusobanurira uko ayo mafaranga aba yakoreshejwe.”

Mu karere ka Rubavu hagaragara imwe mu mishinga yadindiye ndetse n’ibindi bikorwa byubatswe aho Abadepite bavuga ko bitari bikwiye, ndetse bakavuga ko nta nyigo yagiye ikorwa mbere y’uko byubakwa.

Muri ibyo hagaragajwe imihanda nka; Kamuhoza, Musarike ndetse na Mahoko, yadindiye kubera gutanga amasoko mu buryo budasobanutse ndetse n’ingengo y’imari yari iteganijwe ikaba itagaragazwa aho yagiye.

Aha kandi hagatungwa agatoki, amwe mu masoko yubatswe ahantu PAC ivuga ko atagombaga kubakwa, kuko Atari ahakwiriye bagatanga urugero ku isoko rya Gisenyi, bavuga ko ahantu ryubatse ntacyo hazafasha abaturage.

Hagarukwa kandi ku kibazo cy’imisoro yinjizwa mu karere ka Rubavu, nkuko byagaragajwe muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta 2016/2017. Aho byagaragaye ko amafaranga y’umusoro ukusanywa n’abakozi ba Rwanda Revenue Authority mu Karere ka Rubavu atariyo atangwa muri raporo ihabwa akarere, N’ubwo abayobozi b’aka karere bavuga ko, bahura n’imbogamizi zo kudahabwa uburenganzira kuri Sisiteme(system) ikoreshwa na Rwanda Revenue Authority, ngo barebe niba umubare w’abishyuye imisoro ungana na raporo bahawe.

Umuyobozi w’akarere wungiririje ushinzwe iterambere ry’ubukungu muri aka karere Murenzi Janvier , avuga ko n’ubwo bimwe mu bikorwa byadindiye bagiye kubikomeza kugirango bigere ku musozo, bakurikije inama bahawe na PAC.

Ati “Dufite ingamba z’uko tugiye gukurikirana bimwe mu byagaragaye, kandi tugakurikiza inama twahawe duhereye kubyo twasobanuye turongera imbaraga kugirango imirimo yose ibashe kurangira”.

Uyu muyobozi kandi avuga ko bimwe mu byabateje igihombo harimo ba rwiyemezamirimo ndetse n’abatanga amasoko batakoze inyigo zuzuye n’ubwo avuga ko bakurikiranywe.

Si ibyo gusa kuko agaragaza n’imihindagurikire y’igihe ituma ibiza byangiza imihanda bigasaba ko basubiramo abasezerano ayambere Atari yarangira.

Muri iyi minsi PAC iri kwakira zimwe mu nzego za leta zisobanura amwe mu makosa yagiye agaragara mu micungire n’imikoreshereze mibi by’umutungo wa leta bahawe gucunga nk’uko byagaragajwe muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’Imari ya leta 2016-2017.

Ibyo izi nzego za leta ziri kubazwa biri muri raporo Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro, yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi ku mikoreshereze y’ingengo y’imari ya Leta mu mwaka w’ingengo y’imari warangiye muri Kamena 2017, yamuritse tariki ya 30 Mata 2018.

Muri rusange mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2016/2017 ibigo 13 bya Leta bikoresha 60 % by’ingengo y’imari ya leta byahombeje umutungo ugaragara wa miliyari zisaga zirindwi z’amafaranga y u Rwanda.Ibi bigo ngo byaragaragaje imicungire mibi y’umutungo wa kandi ngo bihora bigaruka mu gihe aribyo bifite ubuzima bw’igihugu mu biganza.

Biraro yavuze ko basanze hari amafaranga 391,193, 153 yanyerejwe bisa n’uburiganya; amafaranga 3,286,227, 450 yasohotse nta nyandiko ziyasobanura; amafaranga 1 ,711 ,072, 606 yasohotse inyandiko zidahagije naho 2, 364, 412,095 yarasesaguwe.

Yakomeje avuga ko hari n’amafaranga 244, 574, 402 yasohotse nta burenganzira, yose hamwe akaba 7, 997, 479, 706 Frw.

Yavuze ko hari amakosa atandukanye bagiye basanga mu bigo bya Leta ndetse amwe ayihombya. Nko mu kigo cy’Imisoro n’amahoro (RRA) yagaragaje ko hari amafaranga agera kuri miliyari eshatu yagombaga gutangwa n’abatanga umusoro ku nyungu nyamara akaba yaranyerejwe.

Muri Sosiyete ishinzwe ingufu (REG) , Biraro yavuze ko basanzemo amakosa atandukanye arimo nk’inganda zimaze imyaka itatu zidakora ndetse n’izakoze igihe gito zigahita zihagarara nk’urwa Gishoma, amatara yo ku muhanda acanwa ariko adafite uwishyura uwo muriro, hakaba hamaze gukoreshwa umuriro wa miliyari imwe na miliyoni 900. Basanzemo kandi umuriro ungana na 21 % utagera aho ugomba gucuruzwa.

Mu kigo gishinzwe amazi, Isuku n’isukura (WASAC), ho Biraro yavuze ko basanze 59 % by’amazi acuruzwa ariyo afitiwe inyemezabwishyu, inganda z’amazi zikora ku kigero kiri hasi y’icyari giteganyijwe n’ibindi.

Bigeze mu Kigo gishinzwe uburezi (REB), ho hagaragajwe ikoreshwa ry’integanyanyigisho nshya (Competence Based Curriculum) yatangijwe mu myaka itatu ishize ariko nta bitabo bijyanye nayo bihari ku buryo hari abana bashobora kuzarangiza icyiciro runaka barimo batayigiyemo.

Havuzwe kandi laboratwari zubatswe hirya no hino zigatwara miliyari 300 Frw ariko nta bikoresho birimo, bikaba byaratumye hari abanyeshuri barangiza amasomo y’ubumenyi batazikoresheje.

Muri Kaminuza y’u Rwanda hagaragajwe ikibazo cy’amafaranga angana na Miliyari eshanu ifitiwe nk’imyenda ariko nta nyandiko zibigaragaraza.

Hagaragajwe kandi ko muri iyi kaminuza hari imikoreshereze mibi y’ibikorwaremezo, aho hari ahagaragara ubucucike bwinshi bw’abanyeshuri nyamara ahandi ugasanga hari ibidakoreshwa.

Abadepite n’abasenateri batangaje ko bibabaje kuba buri mwaka ibigo bya leta biza gusaba amafaranga yo gukora imishinga runaka, nyamara Umugenzuzi w’imari ya Leta akaza agaragaza ko ya yakoreshejwe nabi.

Depite Mporanyi Theobald we yavuze ko bishobora kuzaba ngombwa ko mu minsi iri imbere bazajya bemerera ikigo amafaranga babanje kugisaba kuzana ayo cyakoresheje nabi mu gihe gishize kuko bimaze gukabya.

Jean Aimé Desiré Izabayo